Spread the love

Abaperezida ba Amerika n’Ubushinwa baburiranye mu kiganiro bagiranye kuri telephone cyamaze amasaha arenga abiri; Xi Jinping avuga ko uwo ari we wese ukina n’umuriro azashya, naho Joe Biden, amwibutsa ko igihugu cye kikiri mu murongo cyahozemo ku kibazo cya Taiwan.Automatic word wrap

Perezida Joe Biden yabwiye mugenzi we Xi Jinping w’Ubushinwa, ko Amerika idashyigikiye na gato ibikorwa bwite by’Ubushinwa byo gushaka guhindura imitegekere y’icyo kirwa.

Yongeraho ko politiki ya Amerika ku kirwa cya Taiwan itahindutse.

Beijing ivuga ko Xi yabwiye Biden ko agomba kubaha umurongo ‘w’Ubushinwa bumwe’, anamuburira ko “uwari we wese ukina n’umuriro azashya”.

Umwuka mubi kuri iyi ngingo warazamutse mu gihe hari amakuru y’impuha ko Nancy Pelosi, umukuru w’Inteko ishingamategeko ya Amerika, agiye gusura Taiwan.

Ububanyi n’amahanga bwa Ameirka buvuga ko Pelosi nta rugendo na rumwe yatangaje, ariko Ubushinwa bwaburiye “ingaruka zikomeye” mu gihe yakora urwo ruzinduko.

Aba bombi kandi baganiriye no kuba bahura imbonankubone, nk’uko umwe mu bakozi mu butegetsi bwa Biden abivuga, akemeza ko ikiganiro cyabo cyari ‘kirashe ku ntego’ kandi ‘kirimo ukuri’ nk’uko BBC yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published.