Spread the love

Ikigo WASAC gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda, cyatangaje ko Umujyi wa Kigali wose ugiye guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku ruganda rwo mu Nzove riteganyijwe.

WASAC yemeje aya makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Iti: “Kubera ibura ry’umuriro ritaganijwe ku munsi w’ejo mu mujyi wa Kigali; uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ntiruzakora. Ibi bizatera ibura ry’amazi mu bice hafi ya byose bigize Uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.”

Itangazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyasohoye, rivuga ko umuriro w’amashanyarazi uzabura hagati ya saa mbiri z’igitondo na saa kumi z’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru.

REG yavuze ko izaba ivugurura imiyoboro y’amashanyarazi ya “Abatoire na Skol”.

Iki kigo cyavuze ko iyi mirimo yacyo izasiga habayeho ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’uturere twa Nyarugenge, Gasabo, Rulindo na Gakenke.

WASAC mu itangazo yasohoye, yaboneyeho gusaba abatuye Umujyi wa Kigali gutangira kubika amazi hakiri kare kugira ngo hazaboneke ayo gukoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published.