Spread the love

Kuri uyu wa kabiri, biteganijwe ko umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi asura aba Rom bo muri Slovaquie, batuye mu gace ka mbere gakennye ku mugabane w’Uburayi. Le Figaro

Aba Rom basurwa na Papa uyu munsi, batuye I  Kosice mu gace ka Lunik IX .Ni ahantu hatuwe n’abasaga ibihumbi 400, harimo  abagera ku 4.500 barundanije ahantu hatakwakira na kimwe cya kabiri cyabo. Nta mazi, nta mashanyarazi, nta gaze; byose byarafunzwe kubera kutishyurwa.

Abahatuye babifata nk’igitangaza gusurwa n’umuntu ukomeye ku rwego rwa Papa, mu gihe nta wundi uhirahira kuhagera kubera ubuzima bubi abahatuye babayemo.

Umwe mu bavugabutumwa b’abasaleziyani ukorera I Kosice, avuga ko bitangaje kuba Papa aje ahantu hadashobotse, ati, “Hano Lunik IX biragoye kubona umwarimu cyangwa umupadiri wemera kuza kuhakorera”. Umuturage waho ati, “Iki ni igitangaza, uruzinduko rwa Papa ruradusigira umugisha nta kabuza”.

Aba Rom batuye muri Slovaquie y’Uburasirazuba, agace ka nyuma gakennye ku mugabane w’Uburayi. Benshi mu bahakomoka bakwiye imishwaro mu bindi bihugu bajya gushakayo akazi kabahemba neza.

Abarom ni ubwoko bufatwa nka ba nyamuke ku rwego rw’Uburayi bwose, kuko abanyamateka bavuga ko mu ntambara ya kabiri y’isi bari miliyoni ebyiri, ariko abanazi bakabicamo ibihumbi 500 (kimwe cya kane cyabo).

Ubukene bukabije babamo, bukomoka ku ihezwa, inenwa n’akato bakorerwa rishingiye ku byo amateka abavugaho, bigatuma bagirirwa urwango rukabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published.