Spread the love

Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) bishinzwe ububanyi n’amahanga bivuga ko bizaganira n’inteko ishinga amategeko iherutse gusaba ko politiki y’iki gihugu irebana n’inkunga gihe u Rwanda yasubirwamo.

Perezida wa komisiyo ya Sena ya USA ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Menendez, aherutse kwandikira Umunyamabanga w’iki gihugu, Antony Blinken, amusobanurira ko u Rwanda ruteza umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) binyuze mu gufasha M23.

Menendez ashingiye kuri iki kirego u Rwanda ruhakana rukanacyamaganira kure, yagaragarije Blinken ko yifuza ko USA yahagarikira iki gihugu inkunga isanzwe igiha, kuko ngo afite ubwoba bw’uko cyayifashisha mu gushyigikira M23.

Umuvugizi wa Blinken, Edward “Ned” Price, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 25 Nyakanga 2022, yasabwe kugira icyo avuga ku cyifuzo cya Menendez cy’uko u Rwanda rwahagarikirwa inkunga, asubiza ko uru rwego ruzaganira n’inteko ishinga amategeko kuri iki kibazo, nk’uko Reuters yabitangaje.

Ned Price yavuze ko n’ubusanzwe USA yavuze ko ihangayikishijwe n’umwuka mubi watutumbye mu mubano w’u Rwanda na RDC. Ati: “Mbere twavuze ko duhangayikishijwe n’umwuka mubi ututumba hagati ya RDC n’u Rwanda.”

USA ivuga ko mu mwaka w’2021 yahaye u Rwanda igiteranyo cy’inkunga ya miliyoni 147 z’amadolari ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.