Spread the love

Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside ikorera mu Bufaransa yajuririye ikibazo cyo kuba udatuye ku mugabane w’Uburayi atahabwa indishyi ku manza zihabera. Uyu munsi (6/12/2021) ku ikubitiro, mu rukiko rw’ubujurire rwa Paris hari hateganijwe kuburanishirizwa ibijyanye n’indishyi ku rubanza rwa Ngenzi Octavien na Barahira Tito bamaze imyaka itatu bakatiwe burundu. Gusa uru rubanza rumaze gusubikwa.

Uru ni urubanza rwitezweho ibisubizo ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku manza z’abahamijwe icyaha baburaniye ku mugabane w’Uburayi. Barahira Ngenzi ni bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside mu cyahoze ari Komini Kabarondo bombi babereye ba Burugumesitiri. Icyaha bagihamijwe n’Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) mu Bufaransa, rubahanisha igifungo cya burundu. Amakuru avuga ko imitungo yabo igizwe n’amazu akodeshwa ndetse n’amashyamba icungwa na bene wabo bakaboherereza ibiyivuyemo.

Ubusanzwe “Ngo amategeko yaho ntiyemera ko umuntu utahatuye ahabwa indishyi muri bene zino manza”. Rero iki cyemezo mu rubanza rwa Barahira na Ngenzi abunganira abaregera indishyi barakijuririye. Ni iyo ngingo yonyine iburanwa.

Umunyamakuru Hakorimana Gratien uri I Paris (mu rubanza rundi rwa Jenoside) aherutse kuganira na Me Gisagara Richard, umwe mu bahagarariye inyungu z’abarokotse muri izi manza zombi. Yamubajije niba ibi bishobora kugira ingaruka ku zindi manza zizakurikiraho, amusubiza ko umuntu yabyizera.

 Abangirijwe imitungo muri Jenoside bo mu Murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza bari bamaze gutakaza icyizere cyo kuzahabwa indishyi ku mitungo yabo yangijwe.

Imitungo yabo icunzwe na bene wabo

Imwe mu mitungo ya Ngenzi irimo inzu y’imiryango ine icururizwamo i Kabarondo ku muhanda wa kaburimbo ugana i Kibungo, ahateganye neza n’aho imodoka zitwara abagenzi ziparika.

Hari kandi inzu y’ububiko bw’ibicuruzwa iri mu gikari cy’iyi icururizwamo; n’indi yo guturamo iri inyuma y’umunara, hafi y’ishuri Don Bosco, ari na ryo riyikodesha . abatuye Kabarondo banavuga ishyamba rinini riri ahitwa Rusera, ritemwa n’abo mu muryango we.

Barahira na we bivugwa ko afite imitungo irimo inzu y’ubucuruzi ifite imiryango ine, ku muhanda wa kaburimbo mu isanteri ya Kabarondo. Hari inzu yo mu gikari cy’aya maduka yahoze ikoreramo Farumasi, nyuma iza kugirwa akabari n’ishyamba riteye ku dusozi dutatu ahitwa Rugazi.

Abarokotse Jenoside batuye mu Mudugudu wa Rubira, Akagari ka Kabura, bavuga ko bashengurwa n’intimba iyo babona iyo mitungo itunze abo miryango y’ababangirije imitungo yabo.

Mwishywa wa Ngenzi witwa Habimana Jean Bosco avuga ko ari we uyicunga akayitungamo umuryango wa Ngenzi. Ati “Nayitungishaga nyina none yitabye Imana, ubu nyifashishamo bashiki be.”

Nyamara hari abandi bavuga ko isigaye icungwa n’uwitwa Habimana Emmanuel, mubyara w’umugore wa Ngenzi. Gusa bose ntawe uhuza n’undi ku kumenya uwo ibaruyeho.

Habimana Jean Bosco kandi avuga ko muri Gacaca hari imitungo bishyuye mu izina rya Ngenzi, nyamara abarokotse bakavuga ko Ngenzi atigeze avugwa muri Gacaca, ngo yari ku rwego rw’Abayobozi. Umwe, ati “Batubwiye ko abakomeye bazaburanishwa n’inkiko zisanzwe.”

Abarokotse Jenoside b’i Kabarondo bavuga ko bagizweho ingaruka n’ubwicanyi bwayobowe na Ngenzi Octavien na Barahira Tito, bifuza  kuregera  indishyi cyane mu rubanza rwabereye i Paris ; ariko si ko bose babonye amahirwe yo kujya mu Bufaransa kubashinja no kuregera indishyi.

Me Ntampuhwe Juvens ukorera RCN Justice et Democratie avuga ko iyo urubanza rw’inshinjabyaha rubaye, umuntu warutanzemo ikirego ari na we urusabamo indishyi. Akagira ati, “Ariko na none ashobora gutanga ikirego cy’indishyi mu rundi rubanza, bityo urubaza rwaciwe rukamubera ikimenyetso cy’ibyo asaba ariko  akanagaragaza  ko ibyakozwe n’uregwa byamugizeho ingaruka”.

Mu rubanza ku rwego rw’ubujurire rwabaye kuva Gicurasi kugeza Nyakanga 2018, hari abanyarwanda baburanyemo akaba ari na bo bagombaga kuzahabwa indishyi kuko bazisabye. Hari harimo n’amashyirahamwe 7 y’abantu 26 batanze ikirego. Abasigaye Kabarondo bose ntibarebwaga n’indishyi zikomoka kuri uru rubanza, ari na yo ntandaro y’ubu bujurire bwari kuburanwa none ku wa mbere tariki 6 Ukuboza 2021. Gusa hari n’abavuga ko indishyi ishobora kuba ifaranga (iyero) rimwe ry’ikimenyetso.

Musonera Sosthene

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.