Spread the love

Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwa Muhayimana Claude rubera I Paris, yahawe umwanya nyuma ya saa sita avuga ku buzima bwe: yafungiwe I Kami, yanze gushinja Kayishema no kuvuga uruhare rw’abafaransa muri Jenoside n’ibindi. Byamuviriyemo guhunga, Ben Rutabana amujyana muri RNC, umugore we amusanze I Burayi ashaka kumwica.

Mu gusobanura imibereho ye mu Rwanda (mu kitwa interrogatoire de personnalité de l’accusé ), Muhayimana avugana ikiniga akanacishamo akarira. Nk’abo abazwa ubwoko bwe akavuga ko avanze umuhutu n’umututsi, kandi nawe akaba yararongoye umututsikazi warokotse ubwicanyi bw’abagogwe ba Kibirira mu 1992.

Ngo avuga mu muryango warangwagamo inzangano abavandimwe ba se babagiririraga babaziza imitungo. Ibi kandi ngo byageze aho yakoraga mbere bazanye iby’abakiga n’abanyenduga ahitamo gusezera ajya gushaka akandi kazi.

Amakuru dukesha abanyamakuru uri I Paris mu rukiko, agira ati, “Muhayimana yandika asaba ubuhungiro yavuze ko ababyeyi be bombi ari abahutu (hano mu rukiko aravuga ko nyina yari umututsi) mukuru we yavuze ko ise yahoze ari umututsi agahindura indangamuntu bataravuka. Claude avuga ko guhera mu bisekuru bagiye bahindura ubwoko”.

Uko yashwanye n’abasirikare, inzira igana RNC

Muhayimana yivugira ko mu 1990 bamufungiye mu rugo banwita icyitso cy’uwari icyitso cya FPR. Ibi akanabishimangira avuga ati, “Ben Rutabana ari mu basirikare b’Inkotanyi bageze bwa mbere ku Kibuye yarantelefonnye. Nari mfite abasirikare benshi b’Inkotanyi tuziranye nka Lieutenant Evariste n’abandi”.

Ndlr: Ben Rutabana yari umusirikare ukomoka ku Kibuye, yari n’umuhanzi; nyuma aza kujya mu ishayaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda. Ubu nta makuru ye aheruka kuvugwa.

Urukiko rwagaragaje inyandiko yasabiyeho ubuhungiro, aho yanditse agira ati,  “Data, mama na nyogokuru, ndetse na mubyara wanjye bishwe rubi na FPR”.

Gusa mu rukiko asa n’aho avuga ko atari we wabyanditse. Ubwo yari arimo gusobanura uko yahunganye umuryango we abantu bakajya bamumenya sa kubera umugore we, yaje no kwibuka uko abasirikare bamufashe bakamufungira i Kami n’ibyo bamukoreye, maze afatwa n’ikiniga ararira; ibiganiro biba bihagaze.

Ngo mu byatumye ajyanwa I Kami, Abasirikare bamutwaye bamusabaga gushinja abasirikare b’abafaransa ko bakoze Jenocide, ko bafashe abagore ku ngufu ; we arabyanga.

Yongeraho ati, “Bansabye kujya gushinja Kayishema Arusha mbabwira ko aho yari ari ntari mpari”. Ibi ngo byakozwe n’umwe mu bashinzwe iperereza wari uvuye Arusha.

Nyuma yo kurekurwa, ngo yahungiye muri Kenya, maze ati, “Umugore yaje kunsura muri Kenya, ubwambere arataha. Agarutse azanye n’abana, asubiye mu Rwanda abana barabivuga ko bavuye gusura papa, Madamu baramutumije kuri parquet baramufunga.

Uko yageze mu Bufaransa, umugore we atumwa kumwica

Muhayimana avuga ko atavanywe mu Rwanda n’impamvu za politiki, ahubwo yari yari arambiwe gutumizwa bya hato na hato ahatwa ibibazo bamubaza uruhare rw’abafaransa muri Jenoside yakorerwe abatutsi.

Muhayimana avuga ko hari umugenzayaha (wa Arusha) wamufashije kubona Pasiporo y’u Rwanda, ashaka visa muri Kenya imugeza Abuja.  Nyuma anamwoherereza amafaranga amugeza I Paris.

Avuga kandi hari abagenzacyaha babanaga muri Kenya bakajya bamubaza iby’uko Inkotanyi zacengeye mu gace karimo Turquoise. Ku ruhare rw’abasirikare b’abafaransa muri Jenoside akabasobanurira ko  yari umugide.

Muhayimana uvuga ko asanzwe ari incuti magara ya Ben Rutabana bavuka hamwe, yamuhuje na Dr Rudasingwa Theogene na Ngarambe bakamwinjiza mu ishyaka RNC; niko guhita aba umuhuzabikorwa wayo mu gace ka Rouen.

Ibi ngo yabipfuye n’umugore we, baratandukana agera n’aho ashaka kumwica. Ati, “ Kigali yohereje umugore wanjye kunyica, azana n’abacuti be. Aransatira mu mbuga (couloirs), ariko umuturanyi ahamagara Police iraza irabafata”.

Uru rubanza rwa Muhayimana Claude ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri Jenoside, rwatangiye ku wa mbere tariki 22 Ugushyingo mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa. Biteganijwe ko ruzarangira tariki 17 Ukuboza, nyuma yo kumva abatangabuhamya 50 (barimo 15 bazava mu Rwanda); impande zombi zikisobanura, urukiko rugafata icyemezo.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.