Spread the love

Ku munsi wa 11 w’urubanza rwa Muhayimana Claude uregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside; humviswe umutangabuhamya udasanzwe. Yari umushoferi wa Perefe Kayishema, aravuga yisemurira, akavuga ko Interahamwe zagendaga ziririmba ngo “Ibintu byose byo ku Kibuye ni iby’abahutu”.

Uyu mutangabuhamya uba mu Bufaransa, agaragara nk’uwahungabanijwe n’ibyo yabonye, avuga ataraka nk’intore kandi ntakeneye umusemuzi. Avuga ko hari abakomeje kumutera ubwoba kuko avuga ukuri kuri Jenoside, ubuhamya bwe buvanzemo amarira.

Mu buhamya bwe, abacamanza bumiwe, ntibakiri kwandika kuko bamubaza kimwe agasubiza byinshi icyarimwe; cyakora LAVERGNE uyoboye iburanisha amusaba gutwara ibintu gake (conduire les choses calmement). Bamwe mu nyangamugayo batangiye kwayura.

Yabaye umushoferi wa Perefe Kayishema ndetse akorana n’abandi bamubanjirije na bamwe mu bamusimbuye nka  Ruhumuriza Gaspard, Kayondo na Kabera Assiel.

Ngo mu gihe cya Jenoside Kayishema yahembaga abandi inzoga we bakamwima kuko atabaga yabafashije kwica.

Yemeza ko Muhayimana uregwa na we yahishe abatutsi nk’abandi bose, ariko akamugaya ko yarenze agatwara Interahamwe zigenda ziririmba.

LAVERGNE amubajije niba bararirimbaga urukundo (je t’aime je t’aime), umusaza w’imyaka 67 ahanika ijwi. Asubiramo indirimbo zaririmbaga igira iti, “Kibuye n’ibirimo byose ni iby’abahutu”; maze abari mu yumba cy’iburanisha basekera rimwe.

Ati, “Nahuye na Muhayimana ku Mubuga muha umukono tuganira nk’iminota  10 ambwira ko yazanye Interahamwe mu Bisesero we akamanura imodoka ngo batayangiza. Ubwa 2 yamubonye atwaye Interahamwe zirimo ziririmba iyo ndirimbo”.

Uyu musaza avuga ko yatanze ubuhamya mu Bisesero ko yatwaraga Perefe Kayishema, maze ngo abanyamakuru baramwandika cyane bituma ahunga igihugu.

Uyu ariko anabazwa uburyo yasinyiye Muhayimana asaba ubuhungiro, akemeza ko abangamiwe. Mu gusubiza abanza kwibaza, ahonga mu maso; maze ati, “Yazanye igipapuro kitanditseho ndamuzinyira, we ajya gucapisha nyuma”.

Gusa ngo Muhayimana ntakinamusuhuza kuko ngo avuga ko yirirwa amushinja ibinyoma ko yakoze Jenoside.

Abajijwe niba hari icyo arenzaho, umutangabuhamya asaba kurindirwa umutekano. Ati, “Nta kindi usibye kurindirwa umutekano, kuko ni ubutabera bunshyize hanze”. C’est la justice qui m’a exposé.

Ibi umutangabuhamya abihera ku kuba amaze gutwikirwa imodoka 3 n’amapiki[iki abiri azira ubuhamya atanga kuri Jenoside, yemwe ngo uwamuhigiye ko Muhayimana uregwa nahamwa n’ibyaha yiteguye gufungwa imyaka 10. Ndlr: Bivuze ko azakora akantu…..bakamufunga.

Gutinya kwe ntikwanabura ishingiro kandi,kuko uwo ashinja asanzwe ari umuyobozi muri RNC mu gihugu cy’Ubufaransa; ntahabuze abambari.

Kurokora abatutsi byasabaga gusuzugura abicanyi

Yanditse igitabo yise, “Desobeir pour sauver”, bishatse kuvuga ko “kugira ngo ukize ubuzima bw’abicwaga byasaba kugira ababwiriza utubahiriza”.

Mu gitabo cye agira ati, “ Umurava n’ubushake nari mfite byo gukiza ubuzima bw’abahigwaga ntacyo byamariye. Narebeye n’amaso yanjye Jenoside iba, nabashije gukiza bake mu bahigwaga bazira ubusa, mu bwicanyi ndengakamere. Barimo abanyantege nke, abagore bafashwe ku ngufu, ndetse n’abana bicwaga urw’agashinyaguro. Nta bushobozi nari mfite bwo kuvura inkomere, bituma benshi barindimuka hasigara mbarwa. Cyakora  njye n’abandi bake bari bagifite umutima wa kimuntu, twabashije kumenyesha ubuyobozi ngo bubuze ishyano kugwa hicwa inzirakarengane. Natwaraga Perefe wa Kibuye, Dr Clément Kayishema, umwe mu bantu bijanditse muri ubu bwicanyi cyane. Kuba nkiriho uyu munsi ni igitangaza Imana yankoreye. Nasomye byinshi, numva byinshi bivugwa kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma y’imyaka 25, nagize ubutwari bwo kudaceceka, maze ntanga ubuhamya bw’uko ibintu byagenze, mvuga ibyabaye ku ivuko ryanjye Kibuye mu Rwanda”.

Musonera Sosthene

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.