Spread the love

Ku munsi wa kane n’uyu wa gatanu y’urubanza rwa Bucyibaruta, umunyamateka HélèneDumas yahawe umwanya wo gusobanura ibyabereye mu Rwanda 1994, yibanda kuri Paruwasi ya Kaduha. Agaruka ku mubikira w’umudage wahabaga, wafashe amafoto azifashishwa muri uru rubanza.

Hélène Dumas, asanzwe aba mu Rwanda, akora ubushakashatsi kuri Jenoside. Ubuhamya bwe abutanga hakoreshejwe ikoranabuhanga yicaye I Kigali.

Bari mu rukiko bose bahanze amaso icyuma cyerekana amashusho. Bucyibaruta na we yicaye mu ntebe ye, inkokora azishinze ku meza y’abamwunganira, aragerageza kugira utwo yandika mu byo yumvise.

Iyi Kaduha ivugwa, ni imwe mu maparuwasi ya Gikongoro yiciwemo abatutsi. Umubikira w’umudage Milgitha Kösser, yayoboraga ikigo nderabuzima cya Kaduha. Bucyibaruta wari Perefe yaba azi Milgitha, Kaduha yo ntiyayiyoberwa kuko iri mu cyari Komini Karambo, yegeranye na Musange Bucyibaruta avukamo. Na Hélène Dumas biramutangaza aho agira ati, ‘Jenoside yakorewe abatutsi, ni Jenoside hagati y’abaturanyi”.

Milgitha, umucunguzi wa Kaduha

Hélène Dumas yakoze ubushakashatsi bwimbitse ku bwicanyi bwakorewe mu maparuwasi, cyane cyane iya Kaduha.

Muri ubwo bushakashatsi, hagaragaramo umubikira w’umudagekazi, Milgitha Kösser (1936-2016). Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kaduha , Mutagoma Beranard avuga ko yamenye ubwenge uyu mubikira aba I Kaduha, ahafite ikigo nderabuzima gishingiye kuri Diyoseze  Gatolika ya Gikongoro.

Mutagoma ati, “Yajyaga anazana imfashano z’ibiryo n’imyenda agaha abakene. Mu gihe cya Jenoside yasabwe kwitabira inama zitegura ubwicanyi mu kabari La Vedette aranga, kuko ikigo cye cyahungiyemo abatutsi benshi barimo n’abakomeretse yanga kubatererana”.

Nubwo atari ashoboye kubakiza, we yakurikiranye uko ubwicanyi bwakorwaga, ateganya kuzahamya ibyo yabonye.

Uko niko yafataga amafoto yose y’imirambo irunze hamwe, aho abicwa bahungiraga, ndetse n’abazima bavuzaga induru mu mirambo. Aya mafoto yafashe yose ari mu bigize dosiye ya Bucyibaruta yakozwe n’umucamanza ushinzwe iperereza.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kaduha, Mutagoma Bernard, ngo Milgitha yafataga amafoto yisanzuye kuko ari umunyamahanga, kandi abantu bari benshi yafotorera aho ashaka.

Ikindi ngo ni uko yahaga amafaranga abazaga mu kigo cye bashaka abo bica. Mutagoma ati, “Uwo mubikira yanatekeraga igikoma abana n’abagore batwite bahungiye kuri Paruwasi”.

Milgitha yagize uruhare rukomeye mu manza za Jenoside, agatanga amakuru arimo n’abakuru. Umuyobozi wa Ibuka Kaduha ati, “Kuba yaratangaga amakuru ashyirishamo abayobozi, byatumye ahimbirwa dosiye muri gacaca. Bamugerekaho imfu z’abantu baguye mu kigo cye, ariko abarokotse bamutangira ubuhamya ko uwakigezemo akabimenya atishwe”.

Uku kutarebana neza n’ubuyobozi ngo byanamuviriyemo kuvanwa I Kaduha atabishaka. Mutagoma arakomeza, ati “Mu 2010 bamusabye kuva I Kaduha ku aranga, hitabazwa ingufu ziremereye bamujyana I Rwinkwavu muri Kibungo”.

Kiliziya, Kaduha na Bucyibaruta

Mu gihe Hélène Dumas atanga ubuhamya, uregwa arakurikira yubitse umutwe mu ntebe, inkokora ayishinga ku meza y’abamwunganira; cyangwa akifata nk’uri gusenga.

Hélène Dumas avuga ko 90% by’abanyarwanda bari abakirisitu gatolika mu 1994. Ati, “ariko ntibyabujije ko abakirisitu bica abandi, mu nzu n’inyubako za Kiliziya. Nko mu ivuriro rya Kaduha, hari umuforomokazi wishe abana bavutse batagejeje igihe”.

Perezida abaza umutangabuhamya ukuntu abantu biciwe mu Kiliziya kandi harafatwaga nk’ubuhungiro bwizewe.

Hélène Dumas ati, “Abakuze muri bo bibukaga ko baharokokeye mu myaka ya za 1960, bakumva ko ari ko bikiri. Biteye kwibaza ishingiro ry’imyemerere gatolika y’abantu b’icyo gihe. Nka Kaduha, mbere yo kwicwa baririmbaga izo guhimbaza Imana”.

Aha bahita banagaruka ku mabonekerwa ya Kibeho, hakarenga hagakorerwa ubwicanyi. Mu ishuri  Marie-Merci Kibeho hiciwe abanyeshuri bagera kuri 90.

Perezida ati, “Ese ubwo abishe si bo bagombaga gukiza abicwa?”

Hélène Dumas, ati, “ Ntibyoroshye kubitandukanya kuko biravanze. Ahanini ikibazo gikomeye ni uko abategetsi basabye imiryango y’abatutsi kwiyegeranyiriza hamwe mu nsengero n’izindi nyubako, bubabeshya ko ari ho buzabarindira. Burangije burahabicira”.

Mu bakoraga inama zitegura ubwicanyi I Kaduha, ubuyobozi bwa Ibuka muri uyu murenge bugaruka kuri Bucyibaruta wari Perege wa Gikongoro. Abandi ni nka Padiri Nyandwi Robert wa Paruwasi kaduha, Hategekimana Joachim wari Superefe wa Kaduha, Buregeya Emmanuel wari ufite akabari La Vedette; n’abandi.

Uyu munyamatekakazi Hélène Dumas akorera CNRS n’urwibutso rwa Shoah (abayahudi), akaba asesengura ibimenyetso bya Jenoside ahabwa na Ibuka, akanabibika mu byiciro.

Musonera Sosthene

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.