Spread the love

Ku munsi wa gatanu w’urubanza rwa Bucyibaruta rubera I Paris  mu Bufaransa, harebwe Filimi “The Rwanda’s Untold Story’ ku busabe bw’abunganira uregwa.  Abahagarariye abaregera indishyi bayifashe n’igamije kuyobya inyangamugayo zizaca urubanza, kuko igaragaza ko na bamwe mu bahagaritse Jenoside bakoze ubundi bwicanyi.

Hagati aho kuri uyu wa mbere urukiko ruhereye ku buhamya bwa Nsengiyaremye Dismas, PM Rwanda 1992-1993.

Iyi  Filimi yakozwe na Jane Corbin wa BBC isanzwe itavugwaho rumwe mu Rwanda, ni nayo yabaye intandaro yo guhagarika ibikorwa byose bya BBC mu Rwanda. Abaregera indishyi basanga ntaho ihuriye n’urubanza, ahubwo basanga abunganira uregwa barayihisemo kugira ngo iyobye abari mu rukiko, bumveko ubwicanyi bwakozwe ku mpande zombi.

Filimi irimo ihakana n’ipfobya rya Jenoside

Me QUINQUIS ati, “ Nemera ko uregwa wese mu rukiko rwa rubanda yakira amahitamo y’abamwunganira. Ariko mwibuke ko na hano mu Bufaransa, igitangazamakuru cyahitisha iyi Filimi cyahanirwa guhakana Jenoside”.

Me FOREMAN ati, “Impamvu abunganira Bucyibaruta bayishisemo ni uko ari Filimi iheza inguni. Nk’ubu ubutabera bw’Ubufaransa bwamaze gushyingura dosiye ivuga ko FPR ari yo yahanuye indege ya Habyarimana, ariko muri Filimi mwiyumviyemo umugore uvuga ko FPR yakoze ku bahutu no ku batutsi. Iyi Filimi igendera ku byakozwe n’abanyamerika ba kaminuza, ariko bo ntibigeze bashyira hanze ibyo bakoze, usibye ku rubuga rwabo. Ubwo rero imibare yabo ivuga ko hishwe abahutu 800.000 n’abatutsi 200.000 ituma nta wahirahira yizera ibyo bavuga”. 

Me GISAGARA, “Ibivugwa muri iyi Filimi ni ibishobora kuba byarabaye mu Rwanda nyuma ya Jenoside, aho abarwanya Leta bahisemo kugoreka imvugo. Ntibikagire uwo birangaza. Iriya twarebye yitwa « Une République devenue folle » (Leta yasaze) niyo ijyanye n’urubanza turimo hano, binyuranye rero n’iyayikurikiye, ‘The Rwanda’s Untold Story’ (Ibitaravuzwe mu Rwanda)”.

Ibi Me Gisagara uhagarariye abaregera indishyi abihuriyeho na Subusititi uhagarariye ubushingacyaha. Yunga mu rya Gisagara ati, “Iyi Filimi ya kabiri ntaho ihuriye n’urubanza, irapfobya Jenoside”.

Abunganira uregwa ntibumva neza ihakana n’ipfobya rya Jenoside

Abunganira Bucyibaruta ntibumva kimwe n’abahagarariye abaregera indishyi ibirebana n’ihakana ndetse n’ipfobya rya Jenoside. Guhindura imyumvire no kudahuza na Leta babifata nk’intandaro yo kwitwa umuhakanyi wa Jenoside. Batanga ingero za bamwe mu bagize uruhare mu manza zabanje, ariko ubu bakaba barahinduye imvugo.

Me BIJU-DUVAL ati, “Ndabona mutuviriyeho inda imwe. Birantunguye cyane, ndatangaye kuko tutabereyeho kwemeza niba ibivugwa muri Filimi ari ukuri cyangwa ibinyoma. Twe twashatse kwerekana Filimi yakozwe n’abanyamakuru, nk’uko ubushinjacyaha n’abaregera indishyi babikoze. Ibyo kumenya niba ubutabera bwarayigenzuye cyangwa buyemera ntibitureba”.

Uyu munyamategeko avuga ko bashatse kuzana iyi nkuru ngo hazemo imvumburamatsiko ituma abantu bibaza bagatekereza.

Atanga ingero nyinshi z’abantu bahoze babanye neza na Leta y’u Rwanda nyuma bakaza kutavuga rumwe nayo.

Abo ni nka Pr. Filip REYNTJENS, umwe mu nzobere eshatu zagize uruhare mu manza za Arusha. Me BIJU-DUVAL ati, “Uyu asigaye afatwa nk’uhakana Jenoside. Ibi ni ukuba igikoresho cya politike. Ibyaha byakozwe na FPR murabisimbuka, nyamara ni bimwe mu byafasha kumenya neza ibyabaye mu 1994”.

Me BIJU-DUVAL arakomeza ati, “Urundi rugero ni urwa  Mme Alison DESFORGES n’igitabo yanditse mu 1999. Mwongereho na M.GUICHAOUA wabanje kuvuga ko hari Jenoside iri gukorerwa abatutsi, nyuma yaho akavuga ko hari ibikorwa by’ubwicanyi byaba biri gukorwa n’abatutsi”.

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Gicurasi ni umunsi wa 6 w’urubanza, ubuhamya burakomeza gutangwa. Ubu bahereye kuri Nsengiyaremye Dismas wabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda, 1992-1993. Uyu yasabwe na Bucyibaruta n’abamwunganira.

 

Kaberuka Telesphore

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.