Spread the love

Abatangabuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent rubera i Paris mu Bufaransa bakomeje kugaruka ku musozi wa Murambi, bagaragaza uko hatikiriye imbaga y’abatutsi mu buryo bwari bwarateguwe n’ubutegetsi. Ngo bashishikarijwe kuva aho bari bari babeshywa ko ari ho bazarindirwa umutekano.

Murambi, Murambi, Murambi; izina rigaruka cyane mu rubanza. Ni iya Gikongoro kwa Bucyibaruta, si iya Byumba kwa Gatete, si ya Kigali kwa Munyazesa, si n’iya Gitarama ahakoreye Guverinoma y’abatabazi. Ubu ni Murambi irambaraye imirambo y’abarenga ibihumbi 50, aharambagirwa n’abavuye isi yose baje kureba uko abatutsi bambuwe ubumuntu.

Aka  ni agasozi kitaruye umujyi wa Nyamagabe, aho Bucyibaruta yabaga yitegeye ari ku biro bye nka Perefe wa Gikongoro. Ubwo jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu 1994, kuri aka gasozi hari haratangiye kubakwa ishuri ry’imyuga rya Nyamagabe (Ecole Technique de Nyamagabe).

Muri iri shuri ryagombaga kubamo amazu y’abarimu, amacumbi y’abanyeshuri, amashuri yo kwigiramo, aho batekera, aho barira, igikoni n’aho bagombaga kujya bakorera imyitozo yo kwimenyereza umwuga ndetse n’ibibuga by’imikino itandukanye.

Aha rero ni ho abatangabuhamya bavuga ko abatutsi batagira ingano bategetswe guhungira, hababera gorigota, nta mazi, nta biryo, nta epfo nta ruguru, nta we ubitayeho.

Umwe mu batangabuhamya ati « Abatutsi twatangiye guhunga nyuma gato y’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, ku itariki ya 9 Mata 1994. Bamwe duhungira mu nsengero no mu bitaro byari hafi y’umujyi wa Nyamagabe, abandi twihisha mu baturanyi. Ariko nyuma, inzego za gisivili n’iz’umutekano zitegeka ko tuhava tukajya ku gasozi ka Murambi kari kitaruye umujyi, zidusezeranya ko ari ho zari zigiye kuturindira umutekano ».

Undi na we ati « twumvise ko uwari Bourgmestre wa Nyamagabe, Semakwavu yatanze itegeko ko abahungaga bose bajya ku mashuri kwa padiri…abayobozi ngo baravuze ngo abantu bose bajye i Murambi ko ari ho babarindira ».

Abo bategetsi ngo babwiraga abatutsi ko aho bari bahungiye hatandukanye, badashobora kuhabarindira, ko ahubwo bababoneye ahantu hagutse, i Murambi.

Mu bategetsi bagarukwaho cyane bakaba barimo uwari Perefe wa Gikongoro Bucyibaruta Laurent, Burugumesitiri Semakwavu Felisiyani wategekaga komini ya Nyamagabe, abakuru b’ingabo barimo Kapiteni Sebuhura Fawusitini wayoboraga ikigo cya Jandarumeri ku Gikongoro n’abandi.

Bijejwe umutekano

Aba batutsi bagiye i Murambi bazi ko bagiye kurindwa. Nyamara ngo ntibyateye kabiri batangira kugira amakenga, ubwo bahageraga bagakatirwa amazi kandi bakabuzwa kuba basohoka ngo bajye kuvoma hanze no gushakayo ibyo kurya.

Ikindi ngo cyabateye amakenga ni uburyo bakihagera, abaturage b’abahutu bari baturiye ishuri rya Murambi bahimuwe, bakajyanwa gucumbikirwa mu ishuri rya ACEPER. Bati “Niba bari bazi ko aho batujyanye hari umutekano, ni kuki bimuye abari bahasanzwe?”

Cyakora ngo bongeye kugira icyizere ubwo uwari Perefe Bucyibaruta Laurent yabakoreshaga inama, akabizeza ko ubuyobozi bwari bugiye gukemura ikibazo cy’amazi ndetse n’icy’ibiryo bidatinze.

Bati “Perefe yaraje akoresha inama, adusaba gutuza, atubwira ko amazi bagiye kuyakora kandi ko bazaduha n’ibiribwa ndetse ko bazanaturindira umutekano”.

Imbere y’urukiko rwa rubanda rw’i Paris ruri kumuburanisha, Perefe Bucyibaruta na we yemeye ko koko yabasezeranyije ko amazi yari agiye gukorwa. Cyakora ngo yabibwiye umukozi ubishinzwe, ariko ntiyabashije gukurikirana ngo amenye niba byarakozwe.

Abatangabuhamya bagaragaje ko ayo mazi atigeze akorwa ko ndetse ko ngo n’ibiryo byatanzwe na CARITAS byiherewe bamwe mu nterahamwe zabahozaga ku nkeke.

Bashyira cyane mu majwi icyo cyizere Bucyibaruta yabahaye, kuko cyatumye n’abashoboraga guhungira i Burundi batabikora kugeza ubwo interahamwe n’abajandarume babagabiyeho igitero gikomeye ku wa 21 mata 1994 bakabica bataretse n’iyonka.

Bagerageje kwirwanaho ariko barasumbirizwa

Abatangabuhamya bagaragaje ko bamaze ibyumweru bibiri i Murambi, aho bavuga ko bari barinzwe n’abajandarume, ariko ko nta mutekano bigeze bahagirira. Interahamwe zagiye zibagabaho ibitero bitanadukanye, ariko bakagerageza kwirwanaho bo ubwabo bakoresheje amabuye.

Cyakora ngo mu rukerera rwo ku wa 21 mata 1994, saa cyenda za ninjoro, noneho bagabweho igitero simusiga cyateguwe neza. Abatangabuhamya bagaragagaje ko muri icyo gitero bamwe mu bahutu bahurujwe bava mu makomini atandukanye, interahamwe ndetse n’abajandarume babaga ku Gikongoro babanje kugota ishuri, maze batangira gutera za gerenade no kurasa amasasu. Abatutsi bongeye kugerageza kwirwanaho ariko noneho biba iby’ubusa kuko bishwe ari benshi,nta kuvangura uruhinja n’umukuru, n’ugize ngo ariruka agasanga bamutangatanze bakamutema.

Abatangabuhamya bati “I Murambi, twahaboneye ibitavugwa;hari abagiye bajugunywa mu byobo bagihumeka ndetse n’impinja nyinshi zayijugunywemo ari nzima, bazivanye aho zabaga zicyonka ba nyina bapfuye”.

Ababashije kurokoka aho i Murambi bahungiye muri Kiliziya ya Cyanika, na bo abicanyi barahabasanze barahabatsinda.

Ubwicanyi ndengakamere bwateguwe

Mu muhango wo kwibuka abatutsi bagera mu bihumbi 50 bashyinguwe mu rwibutso rwa jenoside rwa Murambi wabaye ku wa 21/04/2022), Dr Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yagaragaje ko ubwicanyi bwahabereye bwabaye kimwe mu bice by’icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kandi bwateguwe mu buryo bwitondewe.

Dr Bizimana ati “Babegeranyirije hamwe i Murambi kugira ngo babone uko babamaraho. Uwari Perezida Sindikubwabo yarahasuye , ahava ategetse ko umututsi wese yicwa”.

MINUBUMWE igaragaza ko ku munsi umwe gusa wo ku itariki ya 21/04/1994, abatutsi barenga ibihumbi 200 bishwe mu ntara y’Amajyepfo (Ni ukuvuga ibyahoze ari Gikongoro, Butare na Gitarama). Dr Bizimana akaba agaya cyane abanyapolitiki babi bo muri iyi ntara bateguye iki gikorwa kigayitse.

Mu rukiko ruburanisha ibyaha by’ubugome, urukiko rwa rubanda rw’i Paris, Laurent Bucyibaruta, wahoze ari Perefe wa Gikongoro, ashinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.

Umunyamategeko we Jean-Marie Biju-Duval, yari yabanje kwanga ko yaburana avuga ko umukiliya we arwaye “bikomeye indwara y’umutima na diyabete”. Ikindi ngo ibyo yashinjwaga byari bimaze igihe kirekire bibaye. Ibyo byose urukiko rwabitesheje agaciro rutegeka ko aburanishwa.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku wa 9 Gicurasi, biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa 12 nyakanga 2022. Ni we mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bahungiye mu Bufaransa ugejejwe imbere y’ubutabera.

Inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zivuga ko hari andi madosiye 30 zikiri gukoraho iperereza.

Telesphore KABERUKA

Leave a Reply

Your email address will not be published.