Spread the love

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza, kuwa 12 Nyakanga 2022, rwakomeje urubanza rwa Jean Twagiramungu ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside, humvwa abatangabuhamya barimo Nkuriyumwami Emmanuel,  yavuze ko mu 1997 yahatiwe n’abasirikare gushinja Twagiramungu Jean.

Nkuriyumwami Emmanuel, wakatiwe imyaka 30 ku cyaha cya jenoside akaba yari umupolisi wa komini Rukondo, yavuze ko muri 97 yahatiwe n’abasirikare gushinja Twagiramungu Jean.

Ati “hari bagenzi banjye bane bari bamaze kwicwa mbareba”, nawe ngo arakubitwa cyane bimuviramo ubumuga bwo kutumva, ati “nicyo cyatumye nemera gusinyira kumushinja’’.

Abandi batangabuhamya bose bavuze ko Jean Twagiramungu nta ruhare yagize muri jenoside.

Jean Twagiramungu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubudage muri 2017 aregwa kuba yari mu itsinda ry’abavuga rikijyana ryagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe muri kiliziya ya Cyanika n’ahandi, we akaba abihakana.

Urubanza ruzakomeza mu mpera za Nyakanga 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published.