Spread the love

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, bivuga ko bifite amakuru y’uko hari umushoramari wahoze mu gisirikare kirwanira mu kirere watawe muri yombi n’ingabo zishyigikiwe n’Abarusiya muri Ukraine.

Uyu mushoramari ni Suedi Murekezi w’imyaka 35 y’amavuko, akaba yarafashwe mu kwezi gushize, mu mujyi wa Kherson muri Leta ya Donetsk, uri mu maboko y’ingabo z’u Burusiya nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje.

Ibi biro bisobanura ko Murekezi yabaye mu gisirikare imyaka 8 kugeza mu 2017, nyuma yaho atangira ishoramari mu mafaranga y’ikoranabuhanga (crypto currency).

Iki kinyamakuru gisobanura ko yaje kuva muri Minnesota aho yari atuye, yimukira muri Kherson kubera ko yabonaga Leta ya Ukraine yorohereza ishoramari ry’amafaranga y’ikoranabuhanga.

Mu kwezi gushize ngo yatawe muri yombi, ashinjwa kwitabira imyigaragambyo ishyigikiye Leta ya Ukraine muri iki gihe ihanganye n’u Burusiya, n’ubwo umuryango we wemeza ko arengana.

Murekezi bivugwa ko afunganwe n’abandi Banyamerika babiri bafashwe mu kwezi gushize barwanira ingabo za Ukraine; Andy Tai Ngoc Huynh na Alexander Drueke babaga muri Leta ya Alabama.

Leave a Reply

Your email address will not be published.