Spread the love

Umugabo witwa Hitumukiza Robert wari ushinzwe uburezi mu Karere ka Karongi yapfiriye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Gitesi mu Kagari ka Kirambo mu Mudugudu wa Kirambo, umushoferi arakomereka.Automatic word wrap

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko Hitumukiza yari agiye mu bugenzuzi bw’ibizamini by’amashuri abanza kuri GS Gashubi.

Icyateye iyi mpanuka ngo ni uko umushoferi yananiwe gukata ikorosi, bituma imodoka ita umuhanda igwa mu manga ireshya na metero 46 uvuye ku muhanda.

Ati “Bagendaga mu muhanda w’igitaka, ikigaragara ni uko hari ikorosi rinini rikaba ryamunaniye kurikatamo bigatuma imodoka ihirima munsi y’umuhanda”.

Umushoferi witwa Nshimyimana Callixte w’imyaka 43 yakomeretse umutwe akaba yahise ajyanwa kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bikuru bya Kibuye (Kibogora).

Leave a Reply

Your email address will not be published.