Spread the love

Niyonsenga Keza Amina wamenyekanye mu myaka yashinze ku ku izina rya Fearless afite indwara y’ibibyimba itamworoheye kuko IGIHE gitangaza ko yajyanywe mu bitaro bya Muhima kugira ngo abagwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 06, Ukwakira, 2021 nibwo yageze muri biriya

Umwe mu bamuri hafi yabwiye kiriya kinyamakuru ko Fearless yageze kuri biriya bitaro atabasha  kugenda yarwaye ibibyimba bibiri.

Kuri uyu wa Kane nibwo ari bubagwe nk’uko abaganga babimubwiye.

Nyuma yo kunanirwa gutambuka akumva atangiye kuremba nibwo yigiriye inama yo kujya kwa muganga.

Fearless uyu yakoze injyana ya Hip Hop.

Mu ndirimbo yakoze cyangwa yakoranye n’abandi zamenyekanye kurusha izindi harimo iyitwa ‘Nta kuri mbona’ yakoranye n’abandi bahanzi bakora injyana ya Hip Hop, I Like You, Icyerekezo yakoranye na Queen Cha n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.