Spread the love

NZEYIMANA Nassor uzwi ku izina ry’akabyiniro nka LOLILO ni umwe mu bahanzi baba Legender b’i Burundi wageza aho yandika izina rye rirafata mu karere nka Mister Nice. Ubu arasaba inkunga abatanzaniya bose ngo yabyawe akanabyarana n’umutanzaniyakazi.

Muri uno mwanya NZEYIMANA Nassor a.k.a LOLILO ari muri Tanzaniya aho yagiye kureba King KIBA canke se ALLY KIBA kugira bakore amasanamu clip video y’indirimbo baherutse gukorana nawe I Burundi.

Lolilo ati, “igikorwa cyanjye cyo gukora clip video canke se amasanamu yanjye na ALLY KIBA cyagenze neza cyane twagisoje., ariko nari nkeneye cyane ko nabonana n’inshuti yanjye icyamamare muri Tanzaniya DIAMOND PLATNUMZ uwo nawe akaba  ari we C.E.O wa WCB Wasafi Classic Boy.

Lolilo akomeza agira ati “nari nkeneye ko The Boss wa WCB ariwe Diamond Platnmuz ko yamfasha rwose nanjye nkatera imbere mu muziki nk’abandi dore imyaka ibaye 20 ndi mu muziki ariko ntaho ndishikana. Ku  bw’umwiyariko jyewe Lolilo nsabye aba Tanzaniya bose bamfashe mu kunshigikira kugira nanjye ngere kure mu muziki wanjye, rero aba Tanzaniya mwese munshigikire ndi umwana wanyu mama wanjye LOLILO akomoka aho bita Tabora kandi nashatse n’umu Tanzaniyakazi ari Londres nabyaranye nawe abana ndibaza kubera izo mpamvu mvuze barashobora kumfasha umuziki wanjye ugere kure nk’abandi. Ikindi Diamond Platnumz aho ari hose hari ibyo yansezeranije kunkorera, nibaza ko ari ngombwa ko yabikemura nk’uko yabinyemereye ko nzaza dukorane indirimbo umwanya uwo ariwo wose. Gusa ni uko nagize  amahirwe make naje nsanga  Diamond Platnumz adahari ari muri Afrika y’epfo nanabajije umu producer w’iwe LIZER CLASSIC nawe ambwira ko boss we Diamond adahari ari muri Africa y’epfo ariko ndizeye ko namara gutaha nzoronka akanya ko kuvugana nawe”.

Icyo kuvuga gusa ni uko LOLILO n’aho ubu bisa nk’ibyanze mu muziki we ariko ari mu bantu batumye umuziki wi Burundi ujabuka imipaka ugera no mu mahanga nk’akarorero k’indirimbo ziwe nka Saga Plage, wivu, Nyemerera, Bime Amatwi n’izindi nyinshi zagize hit cyane no muRwanda ico gihe Lolilo yari arikiri na Chanelle a.k.a Chany Queen uwo nawe akaba ari umuhanzikazi w’i Burundi wabyaranye na Lolilo umwana wabo wa mbere w’umukobwa.

By Martin Kelly                                                                                                                                                    

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.