Polisi nkuru y’u Rwanda yatangaje ko igiye gufunga uyu muhanda Kimironko-Zindiro kubera impamvu zijyanye n’imirimo yo kwamubutsa umuyoboro munini utwara amazi, bityo umuhanda KG 11 Ave Kimironko-Zindiro bikaba ariyompamvu ugiye gufungwa mu gihe kingana n’iminsi hafi ibiri.

Byatangajwe Mu itangazo wasanga ku rubuga rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda riragira riti “Kubera imirimo yo kwambutsa umuyoboro munini w’amazi, umuhanda KG 11 Ave Kimironko–Zindiro uzaba ufunze igice kimwe iruhande rwa station ya essence ya SP Zindiro, kuva tariki 12 saa mbiri (20:00) za nijoro kugeza tariki 14 Ukwakira 2021 saa kumi (4:00) za mu gitondo.
Polisi iboneyeho gusaba abakoresha uwo muhanda kwihanganira imbogamizi ziturutse kuri iyo mirimo.ariko bikaba bizakemuka mu minsi ya vuba.