Spread the love

Yvette Cooper, umugenzuzi wa minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yamaganye iyi gahunda avuga ko “idakoreka, itarimo ubunyamwuga, kandi irimo ubugome” ko yakozwe mu “kwihunza imyaka yo kunanirwa” ikibazo cy’abimukira batemewe.

Cooper yavuze ko minisiteri y’ubutegetsi itigeze igaragaza igiciro uyu mugambi uzatwara.

Ati: “Azemera [Priti Patel] ko miliyoni £120 yatangaje zitishyura n’umuntu umwe wakoherezwa?

“Ntabwo yigeze yemeranya ku giciro cya buri muntu. Mu kuri, ziriya miliyoni £120 ni igiciro cy’umurengera minisiteri iri kwishyura ku itangazo rigenewe abanyamakuru gusa”.

Minisitiri Priti Patel we yavuze ko abanenga uyu mugambi nta bisubizo bo batanga ku kibazo.

Ni umugambi yemeje ubwe mu gihe bamwe mu bakorana nawe bagaragaje impungenge bawufiteho.

Kuwa kabiri nijoro, Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yasabye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda gushimangira ubushake bwe mu gukorana nabo.

Perezida Kagame, wari mu rugendo muri Jamaica ubwo uyu mugambi wemezwaga na leta zombi kuwa kane – ntabwo aragira icyo awuvugaho kumugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.