Spread the love

Reka dutangire twibuka umugore witwa Stella Liebeck, watwitswe n’icyayi muri resitora ya McDonald muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu myaka yashize, uyu mugore yitabaje inkiko avuga ko inkovu icyo cyayi cyamuteye ari inenge ikomeye. Urukiko rumushumbusha miliyoni hafi 3 z’amadolari. uru rubanza n’uyu mugore bahise bamamara mu nkiko ku Isi hose. kuva icyo gihe habonetse izindi manza zisa n’izitangaje muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Zimwe mu manza zabaye muri Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaje

Umugabo yashatse kugabanya imyaka ye abiregera urukiko

  • byabaye:2018
  • urubanza: yararutsinzwe

Umudage w’imyaka 69 yashakaga guhindura imyaka ye byemewe n’amategeko abinyujije mu rukiko avuga ko bizamurinda gusaza. Emile Ratelband yavugaga ko imyaka ye itangiye kumubangamira mu nijyanye no kubona umukunzi yifuza no mu kazi akora kuko yagendaga yegera igihe cyo guhabwa ikiruhuki cy’izabukuru.

Uyu mudage urubanza byarangiye arutsinzwe kuko umucamanza yasobanuye ko uburenganzira n’inshingano byinshi by’umuntu bishingiraku myaka, kandi ko guhindura imyaka yemewe n’amategeko bishobora gutera ibibazo byinshi.

Umukiriya wa Red bull yareze ko itamuteye imbaraga

  • byabaye:2016
  • Urukiko rwanze ikirego

Red Bull “Red Bull yamamazwaga bavuga ko iha amababa uyinyoye mu kumwongerera imbaraga” . ibi byazaniye uruganda ruyikora ibibazo ubwo umwe mu bakiriya barwo yarujyanye mu nkiko avuga ko usibye no kumuha amababa ko nyuma yo kuyinnywa atabonye imbaraga yayishakagamo.

Bavuze ko uruganda rudafite ibimenyetso byerekana ko ibinyobwa byarwo bishobora kunoza ibitekerezo. uruganda rwa Red Bull rwivanye mu rubanza rwemera kwishyura $ 640.000 (miliyoni zirenga 600 z’amafaranga y’u Rwanda uyu munsi).

Umugabo yareze umugore we ko ya byariye umwana mubi

  • byabaye:2012
  • uko byagenze: Umugabo yatsinze urubanza

Umuhungu yahuye n’umukobwa mwiza, umuhungu barakundana baranashakana ; babyara abana. gusa ntabwo bagize iherezo ryiza. Jian Feng ukomoka mu Bushinwa yabyaye umukobwa, avuga ko ari “mubi bidasanzwe” kandi ko adasa n’ababyeyi bombi. Yashinje umugore we kumubeshya. Icyo gihe umugore yemereye umugabo ko yihinduje uruhu n’imiterere ye y’umubiri inshuro nyinshi ashaka ubwiza mbere yuko babana. Umugabo yareze umugore we ashingiye ku kwitwaza ibinyoma, avuga ko yamubeshye ahisha amateka ye yo kwihinduza uruhu (kwitukuza). Umugabo yatsinze urubanza, maze umugore we bamuca  arenga 120.000.

Inzoga ntizihinidura ibiterezo ukuri”

  • byabaye:1993
  • uko byagenze: uwareze yaratsinzwe

Abenshi bamamaza inzoga bba berekana abagabo beza n’abagore beza bari kurya ubuzima ahantu heza nko kunyanja n’ahandi habereye ijisho. ibi nibyo Richard Overton, mu mwaka w’I 1993 yaheeyeho ajya kurega uruganda avuga ko ibyo bakoresheje bamamaza inzoga zabo byamuhombeje amafaranga binamwangiza mu bwonko kuko byamwerekaga ko nanywa inzoga bimuha ubushobzi bwo bwo kwibona nk’uko yabonaga amashusho yamamaza iyo nzoga. uyu mugabo yatsinzwe ururbanza yifuzagamo arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umugabo yareze Michael Jordan kuko basa cyane

  • Year:2006
  • Result: Lawsuit dropped

Abantu benshi bishimira gusa n’ibyamamare, keretse niba icyo cyamamare cyari kizwi kandi gikundwa nka Michael Jordan. Allen Ray Heckard wo muri Portland yareze umunyabigwi mu mukino wa basketball no kwamamaza Nike akazi yakuyemo arenga miliyoni 800 z’amadolari. Uyu mugabo yabwiye umucamanza ko yamaze imyaka 15 yiyitiranya na Jordan kandi ko byamugizeho ingaruka zikomeye cyane zirimo kwangirika k’ubwonko, ububare bw’umutima n’ibindi.

Uyu mugabo yaje kwisubiraho akura ikirego cye mu rukiko nta mpamvu atanze.

Umugabo yireze mu rukiko ashaka miliyoni 5$

  • Byabaye:1995
  • uko byagenze: ikirego cyaranzwe

Imfungwa ya gereza Robert Lee Brock ntacyo aricyo usibye guhanga udushya. Brock, igihe yari afungiwe muri gereza yo muri Indiana muri Amerika yeregeye miliyoni 5 z’amadolari, yireze mu rukiko avuga ko  yarenze ku myizerere ye y’idini maze agacumura bikamuviramo gufatwa agafunga. Avuga ko uko kurenga ku myizerere ye y’idini byamuviriyemo gufungwa akaba abaho ntacyo yinjiza bityo ko gereza imufunze nayo yagakwiye kumuha insimburamubyizi kuko ari ikigo cya leta. Urukiko rwanze kwakira icyo kirego kuko ntashingiro cyari gifite

Umunyeshuri yareze umwalimu wamukanguye

  • Byabaye:2008
  • Uko byagenze: Ikirego cyaranzwe

Ababyeyi b’umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye rya Danbury, Vinicios Robacher, muri Leta zunze ubumwe za Amerika bavuze ko umuhungu wabo yagize ikibazo cyo kutumva nyuma yuko umwe mu barimu be akubise ikiganza ku meza kugira ngo amukangure mu gihe cy’isomo rw’imibare. Umuryango wareze ishuri, ubuyobozi bwishuri, numujyi. Ariko ikigaragara ni uko urubanza rutigeze rucibwa.

Umunyeshuri yareze ishuri kubera amanota

  • Byabaye:2003
  • Uko byagenze: uwareze yaratsinzwe

Umuryango we wareze ishuri urisaba kuzamura amanita y’umwaka wabo akava ku nyuguti ya A akajya ku nyuguti ya A+, ibi byari gutuma umuwana aca agahigo mu kigo. Nyuma yo gutanga iki kirego umuryango wasabi ga urukiko kuba rutesheje amanita yose y’abanyeshuri agaciro kugeza urubanza rusomwe. Umucamanaza yanze iki kirego asaba umuryango kwihangaira amanota y’umwaka wabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.