Spread the love

Mu murenge wa Gatsata haravugwa inkuru y’umugabo witwa Uwurukundo Olivier w’imyaka 31 y’amavuko watawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya inkoko.

Uyu mugabo usanzwe atuye mu kagari ka Karuruma umudugudu wa Muremera aho yari acumbikiwe na Uwizeyimana Alphonsine w’imyaka 37 ari nawe nyiri iyi nkoko yasambanyijwe, aya makuru ya menyekanye kuri uyu wa 06.05.2022 ko uyu mugabo Uwurukundo Olivier yari amaze gusambanya iyi nkoko ubugira 5 inkoko ikaba yari yarangiritse cyane nkuko bigaragara, uyu mugabo ngo yajyaga atereta umukobwa witwa Muragijimana Marie Louise w’imyaka 21 akanga ko baryamana kandi we abishaka ibi nibyo byatumye yiyemeza gusambanya inkoko y’umuturanyi we.

Magingo aya uyu Olivier yamaze gushyikirizwa RIB ya Gatsata mugehe hagikomeje iperereza kuri icyi cyaha aregwa.

Uyu mugabo icyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha ni ibihano muri rusange, mu ngingo yi 142: gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, riteganya ko umuntu uwese ukoze icyaha gishingiye ku gitsina ku nyamaswa iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi (6) ariko kitarengeje umwaka 1.

izindi nkuru wasoma;

U Rwanda ruzitaba urukiko rwo muri USA rwarezwemo n’abo kwa Rusesabagina

Umukobwa yishwe n’abagizi banabi bamuteye icyuma mu karere ka Kayonza

Leave a Reply

Your email address will not be published.