Spread the love

Kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Nyakanga 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo uwitwa Ndayisaba Fidèle icyaha cyo kwica umugore babanaga abishaka, rumuhamya icyaha maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko n’ubwo yemeye icyaha kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi agasobanura uburyo yagikoze, agasaba imbabazi no kuba yagabanyirizwa igihano bidakwiye, kubera ubugome yagikoranye, amwicisha ishoka agasiga uruhinja yonsaga, nk’uko n’ ubushinjiacyaha bwari bwabisabye urukiko.

Icyaha yari akurikiranweho ngo cyakozwe ku mugoroba w’itariki ya 20/06/2022, mu Mudugudu wa Kidwange, Akagari ka Mukande, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, ubwo yari avuye kunywa inzoga.

Mu ibazwa rye, ukekwa w’imyaka 31 yavuze ko yamukubise ishoka mu mutwe inshuro ebyiri n’indi mu ijosi agahita apfa, nyuma yo gutongana bapfuye ko umugore yari amubajije aho yashyize amafranga yakoreye. Hakaba hari hashize iminsi mike avuye kumucyura yarahukanye kubera kumukubita.

Icyaha cy’ubwicanyi yari akurikiranyweho gihanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published.