Spread the love

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa Mbere rwagombaga gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Karasira Aimable, ariko rusubika urubanza kubera ko umucamanza atagaragaye mu rukiko.

Karasira Aimable yagejejwe mu cyumba cy’urukiko saa mbiri za mbiri za mu gitondo yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

Mu rukiko no hanze yarwo hari harinzwe n’itsinda ry’abapolisi badasanzwe, hamwe n’abacungagereza bari bayobowe na SP Kagina.

Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda bigaragara ko yananutse kuko yari yambaye impuzazangano ziranga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda zimuruta cyane.

Iburanisha ryari ryitabiriwe n’abantu bake barimo umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza washinzwe ishyaka DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ritaremerwa mu Rwanda.

Nta munyamakuru wemerewe gufotora kuko nta n’umwe wahawe uburenganzira bwo kubikora mbere y’uko uru rubanza ruburanishwa kuri uyu wa wa 25 Mata 2022.

Ubwo impande zose zari ziteguye urubanza, ubwanditsi bw’urukiko bwabwiye Karasira, umunyamategeko, Ubushinjacyaha ndetse n’abari mu cyumba cy’urukiko ko urubanza rusubitswe kuko umucamanza waruhawe adahari.

Umwanditsi yahise avuga ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 30 Gicurasi 2022 saa mbiri za mu gitondo, Karasira asubizwa muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo.

Karasira yatawe muri yombi n’yrwego rw’ubugenzacyaha (RIB) muri Gicurasi 2021, imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gupfobya no guha ishingiro jenoside hamwe n’icyo gukurura amacakubiri muri rubanda.

Kuva yagezwa mu rukiko ku nshuro ya mbere ahakana ibi byaha byose, agasobanura ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published.