Spread the love

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’abimukira baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza bagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, gusa umubare wabo nturamenyekana.Automatic word wrap

Iki cyemezo gishizwe mu bikorwa nyuma yaho ubutabera bw’u Bwongereza butesheje agaciro ubujurire bw’abagerageje kwitambika iyi gahunda.

Biteganyijwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, indege ya mbere izanye abimukira baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza igwa ku butaka bw’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yahaye ikaze abo bimukira abizeza ko u Rwanda rwiteguye kuborohereza kubona aho batura haba mu Rwanda cyangwa ahandi.

Yagize ati “Ejo ubwo indege ya mbere izaba igeze i Kigali, aba mbere bazahagera bazakirwa neza bitabweho, bafashwe gutangira ubuzima hano. Tuzabafasha kuzuza ibyangombwa bisaba ubuhungiro harimo n’ubwunganizi mu by’amategeko n’ubusemuzi, bahabwe aho kuba heza ndetse n’ibindi byangombwa bakeneye. Mu gihe hari uwasaba ubuhungiro hano mu Rwanda ntiyemererwe, azaba agifite amahirwe yo gusaba uburenganzira bwo gutura mu Rwanda mu buryo bukurikije amategeko kandi twakira abaturutse imihanda yose. Bityo rero aba mbere bazahagera bafite ubwisanzure bwo kuhaguma cg kugenda. Nibahitamo kuva mu Rwanda, kuko n’ayo ni amahitamo bafite,tuzabafasha gusubira mu bihugu byabo cg mu bindi byabemerera kubibamo mu buryo bukurikije amategeko. Gusa turizera ko bazishimira kuba mu gihugu cyacu, bagatera ikirenge mu cy’abandi benshi bahagiriye ubuzima bwiza.”

Ntabwo umubare w’abimukira u Rwanda rwakira ku ikubitiro watangajwe, gusa Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, Philippe Habinshuti akavuga uko byamera kose igihugu cyiteguye kubakira.

Tariki 14 Mata uyu mwaka nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byatangaje ko byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gushakira umuti ikibazo cy’abimukira, amasezerano ajyana no guteza imbere ubukungu.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ashimangira ko u Rwanda rutewe ishema n’ubu bufatanye bugamije gushakira umuti ikibazo cy’ingutu nk’iki kimaze kuba agatereranzamba ku Isi.

Binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu gihe kigera ku myaka itanu u Rwanda rwemeye kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira.

Hari amakuru avuga ko aba bimukira baragaera mu Rwanda babarirwa ku mitwe y’intoki kuko bayanze bakagana inkiko kandi bagatsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.