Spread the love

Umujyanama wa leta ya Ukraine, Oleksiy Arestovich, yavuze ko yiteze ko iyi ntambara izaba yararangiye bitarenze nibura intangiriro z’ukwezi kwa gatanu, ko Uburusiya bizaba bitagifite ibikoresho bihagije byo gukomeza intambara.

Kuwa mbere nijoro Oleksiy Arestovich yagize ati: “Ntekereza ko bitarenze ukwa gatanu, intangiriro zako, tuzaba twarageze ku masezerano y’amahoro.”

Avuga uburyo bubiri abona iyi ntambara izakomerezamo mu mezi ari imbere.

Ati: “Vuba vuba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazaboneka amasezerano y’amahoro, cyangwa se bigorane habeho imirwano ya kabiri irimo abanya-Syria, aho natwe tuzabasya, maze habeho kumvikana amahoro mu kwa kane cyangwa mu mpera zako.”

Ibiro bikuru by’ingabo za Amerika, Pentagon, mbere byatangaje ko Uburusiya burimo kugerageza kuzana abacancuro b’abanya-Syria kurwana muri Ukraine.

Ukraine nayo yavuzweho gushakisha abacancuro b’intambara mu bihugu bitandukanye birimo Israel, Amerika ndetse na Africa.

Oleksiy Arestovich ntabwo ubwe ari mu bari mu biganiro bikomeje hagati y’Uburusiya na Ukraine. Ibiganiro bikomeza nanone uyu munsi kuwa kabiri.

Ibisasu biremereye byaramutse birasaswa ku murwa mukuru Kyiv none kuwa kabiri.

Bimaze kuba akamenyero muri iyi ntambara ko kare kare mu gitondo abarusiya barasa ibisasu ku mijyi itandukanye muri Ukraine.

Umwe mu bategetsi ba gisirikare muri Amerika yatangaje ko ku bice hafi ya byose abarusiya bateye baturukaho basa n’abahagaze kwigira imbere kuva muri weekend ishize.

Ingabo za Ukraine zatangaje ko amatsinda y’ingabo zayo yabashije gusubiza inyuma ibitero by’abarusiya byo gufata umujyi wo ku cyambu cy’inyanja y’umukara wa Mariupol, umaze iminsi uraswaho bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.