Spread the love

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Alexander Boris de Pfeffel Johnson, kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata, atangaza amakuru arambuye ku mugambi wo kujya bohereza abimukira mu Rwanda bakaba ari ho bategerereza mu gihe ubusabe bwabo bwigwa n’Ubwongereza, nyamara bamwe bari kubyamagana.Automatic word wrap

Bamwe mu bategetsi, n’imiryango itegamiye kuri leta mu Bwongereza, barimo kwamagana uwo mugambi w’ubutegetsi bwa London.

Mu cyumweru gishize, umwe mu bakozi bakuru muri leta y’u Rwanda utarifuje gutangazwa yabwiye BBC ko hari ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru kuri iyi ngingo hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza, Priti Patel, kuwa Gatatu yageze i Kigali ajyanywe “n’umugambi mushya ku bimukira”, nk’uko yabitangaje kuri Twitter.

None kuwa Kane i Kigali biteganyijwe ko impande zombi zisinya amasezerano ajyanye n’abimukira ashobora kuba akubiyemo ibijyanye no kwakira impunzi zivuye mu Bwongereza nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko cyumva ko Leta y’u Rwanda izishyurwa n’Ubwongereza ikiguzi cy’ibanze cya miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 159 mu mafaranga y’u Rwanda).

Enver Solomon, wo mu kigo Refugee Council mu Bwongereza, avuga ko uyu ari umugambi “mubi kandi w’ubugome” kandi ko nta musaruro uzatanga mu kubuza abimukira kugana Ubwongereza, ahubwo uzaganisha ku “mubabaro w’abantu n’ibibazo kurushaho”.

Ikigo Médecins Sans Frontières (MSF), ishami ryo mu Bwongereza, cyasohoye itangazo ryamagana uwo mugambi, rivuga ko ahandi ku Isi byakozwe ryahabonye “ingaruka mbi cyane” zirimo no gushaka kwiyahura ku bajyanywe gutegerereza ahandi.

Sophie McCann w’iri shami agira ati: “Tubizi mu bindi bihugu byakozwemo, icyo byatanze gusa ni ukwibabaza gukomeye n’ibibazo byo mu mutwe, kandi bishobora kuganisha ku kuba abantu bongera gusubira mu ntoki z’ababatwara mu buryo butemewe.”

MSF ivuga ko ihohoterwa rikabije no kwiyahura byabaye ku bimukira bashakaga kujya muri Australia ikabohereza gutegerereza ku kirwa cya Nauru, ivuga ko ari isomo Ubwongereza bwagakwiye gufata ntibwohereze abimukira mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda, mu masezerano yagiranye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, imaze kwakira abimukira barenga 1,000 bavuye muri Libya bari barahaheze bashaka kujya i Burayi.

Aba bimukira bacumbikirwa mu kigo kiri mu Bugesera, nyuma bagenda bakirwa n’ibihugu by’i Burayi na Canada, igikorwa ishami rya ONU rishinzwe impunzi rivuga ko kigenda neza kugeza ubu.

Ubwongereza busumbirijwe n’umubare munini w’abimukira bajyayo mu buryo butandukanye basaba ubuhungiro.

Mu 2021 bwakiriye abagera ku 48,540, umubare wari hejuru mu yindi myaka yose kuva mu 2003.

Leave a Reply

Your email address will not be published.