Spread the love

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru (liberté de la presse), umuryango Reporters sans frontières (RSF) washyize hanze abatsindiye ibihembo by’umwaka wa 2021 barimo na Moussa Aksar wo muri Niger.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 18 Ugushyingo, byagenewe abanyamakuru n’ibigo by’itangazamakuru 12. Abatsinze bari mu byiciro bitatu, ari byo: umurava (courage), impinduka (impact) n’ubwigenge bw’itangazamakuru (indépendance du journalism).

Amajonjora yakozwe n’abanyamakuru ndetse n’abaharanira ubwisanzure b’itangazamakuru baturuka imihanda yose ku isi, barimo n’umunyarwanda w’umutanzaniya Erick Kabendera. Uyu ni umuhungu wa Shinani Kabendera wahoze yogeza umupira kuri Radio Rwanda.

MOUSSA AKSAR (NIGER), ni umwe mu batsindiye igihembo cyo guharanira ubwigenge bw’itangazamakuru muri Niger.

Mu 2002, yashinze ikinyamakuru L’Événement, mu gihugu abanyamakuru bacukumbura babangamirwa cyane. Kuva mu 2020, Moussa Aksar ayoboye ikigo CENOZO (Centre Norbert Zongo) giteza imbere itangazamakuru ricukumbura.

Yitabye ubutabera incuro zigera ku munani, aho muri Kamena uyu mwaka yaciwe ihazabu y’amayero 1830 (mu manyarwanda ni nka miliyoni ebyiri). Yaziraga kuba yaragize uruhare mu icukumbura ryabaye, rikagaragaza inyerezwa rikabije ry’amafaranga agurwa intwaro  muri Niger.

Umunyamabanga mukuru wa RSF, Christophe Deloire avuga ko ibigo n’abantu bahembwe ari abatarahwemye guharanira ko ubwigenge bw’itangazamakuru bwagerwaho. Ati, “Mu bihugu byinshi ku isi, abanyamakuru barabangamirwa cyane, bakajyanwa mu nkiko ndetse bakanafungwa. Ibinyamakuru birakumirwa, bigahabwa akato, bikanyongwa cyangwa bigafungwa”.

Uyu muyobozi rero avuga ko kuva mu 1992, iki gihembo cyashyiriweho guha icyubahiro no gutera ingabo mu bitugu abadatezuka ku ntego yo guharanira ko itangazamakuru ryakwisanzura.

 Abandi bazahembwa ni aba bakurikira:


KAY ZON NWAY (BIRMANIE): Uyu mukobwa yafashwe ku wa 26 Gashyantare ubwo yakurikiranaga inkuru y’abigaragambyaga. Yamaze iminsi 124 muri gereza, kuko yarekuwe muri Nyakanga. Akorera ikinyamakuru Myanmar Now.

ZHANG ZHAN (CHINE) : Yahoze yunganira abandi mu nkiko (avocate) nyuma aza kuba umunyamakuru. Tariki 28 Ukuboza 2020 yakatiwe igifungo cy’imyaka ine ashinjwa kugumura abaturage ubwo yakoraga inkuru kuri Covid-19 mu mujyi wa Wuhan muri Gashyantare 2020.  Mu mihanda n’ibitaro by’aho Wuhan, Madame ZHANG ZHAN yerekanaga ihohoterwa ryakorerwaga abava mu miryango yabonetsemo abarwayi ba Covid akabitangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Yarafashwe afungwa mu ibanga, na we ahitamo kwiyicisha inzara, bamugaburira ku ngufu bakoresheje agapira (sonde).

PATRICIA DEVLIN, IRLANDE DU NORD (ROYAUME-UNI): Akorera Sunday World, inkuru ze zibanda ku byaha bivugwamo n’abasirikare. Izi nkuru zituma we n’umuryango we bahozwa ku nkeke. Uyu mubyeyi anenga Police ya Irlande y’amajyaruguru kuba itabasha gukurikirana abamutera ubwoba. Ananenga kandi urubuga Facebook rutabasha kugaragaza umuntu uhora amubwira ko azamufatira umwana (uruhinja) ku ngufu.

Ikinyamamkuru  CONFIDENCIAL (NICARAGUA): Ni icya Carlos Fernando Chamorro cyashinzwe mu 1996. Tariki 20 Gicurasi, Leta iyobowe na Daniel Ortega yategetse ko gifatirwa, Police yirara mu bikoresho byacyo byose irabitwara.

PEGASUS PROJECT (INTERNATIONAL): Iyi irimo abanyamakuru basaga 80. Nyuma y’aho bimenyekaniye ko hari nimero zirenga 50000 zumvirizwa, Pegasus Project yerekanye ko abanyamakuru basaga 200 mu bihugu 11 banekwa.

THE INTERCEPT BRASIL (TIB) (BRÉSIL): Ubucukumbuzi bwakozwe ku butumwa abashinjacyaha bahanahanaga, mu cyiswe Lava Jato (“Lavage express”)  bwagaragaje ruswa ivugwamo abategetsi bakuru. Bwanagaragaje kubogama k’umucamanza hirengagizwa itegeko.

MAJDOLEEN HASSONA (PALESTINE) : Uyu yandikaga inkuru zinenga ubutegetsi bwa Palestine n’ubwa Israel. Ubu yahejejwe muri Turquie,  nyuma agiye gusurayo incuti, yataha agasanga hari itangazo ry’inzego z’iperereza za Israel, rivuga ko atari yemerewe gusohoka mu gihugu.

STAND NEWS (HONG KONG)

ANDRAS ARATO (HONGRIE)

BELARUSIAN ASSOCIATION OF JOURNALISTS (BAJ) (BÉLARUS)

BELLINGCAT (ÉTATS-UNIS)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.