Spread the love

Mu ngoro y’ubutabera “Ile de la cite” mu mujyi wa Paris, hamaze gutangira urubanza rwa Claude Muhayimana, ushinjwa ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, ubwo yari umushoferi ku Kibuye. Muri uru rubanza hateganijwe kumvwamo abatangabuhamya bagera kuri 50, harimo 15 bazava mu Rwanda.

Ni i saa munani n’igice ku isaha y’I Paris (saa cyenda n’igice ku isaha yo mu Rwanda), mu cyumba cy’urukiko  Georges Vedel, aho urukiko rwa rubanda ruteranira. Urukiko rwa rubanda mu Bufaransa, rugizwe n’abacamanza batatu babigize umwuga, n’abandi 11 batoranywa muri rubanda nk’inyangamugayo. Muri abo 11, harimo 6 bahoraho na batanu b’abasimbura.

Ni umuhango watangijwe no kwakira indahiro z’abo bacamanza batari ab’umwuga, aho umucamanza uzayobora iburanisha yasomaga indahiro mu izina rya buri umwe, na we agasubiza agira ati, “Yego ndabirahiriye”.

Ibi tubikesha abanyamakuru ba PAXPRESS Hakorimana Gratien na Saro Andrew Francine, barugiyemo ku bufatanye n’umuryango w’Ababiligi; RCN Justice et Democratie.

Uru ni Urubanza rwari rutegerejwei igihe kuko rwari rumaze kwimurwa incuro ebyiri kubera icyorezo cya COVID-19.

Muhayimana wari umushoferi Guest House ya Kibuye , ni umunyarwanda wahawe ubwenegihugu bw’ubufaransa mu 2010. Akurikiranyweho kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yaratwaraga abagiye kwica Abatutsi ahantu hatandukanye nko ku ishuli rya Nyamishaba, Mubuga, Gitwa  na Bisesero.

Mu kirego cyatanzwe na CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) mu 2000, Muhayimana yanavugwaga mu bitero byo kuri Sitade Gatwaro (mu marembo y’iwe); ndetse no muri Kiliziya ya Kibuye. Gusa ibi ubushinjacyaha bwahisemo kutabimukurikiranaho kubera impamvu zinyuranye, zirimo no kutabona ibimenyetso bihagije.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwohereje impapuro zimuta muri yombi mu Ukuboza 2011.

Abatangabuhamya 15 bazava mu Rwanda

Inkuru ya RFI kuri uru rubanza, ivuga ko hategerejwe kumva abatangabuhamya 50, barimo 15 bazava mu Rwanda. Ubwo itsinda ry’abanyamakuru ba PAXPRESS ryasuraga abarokotse ba Kibuye, cyane aba Kiniha (aho Muhayimana avuka) na Mubuga, hari bamwe bavugaga ko na Sitade Gatwaro yahakoreye ibyaha ndetse no kwa Padiri.

Bavuga ko yabanje gutwara imodoka itukura y’umushinga w’uburobyi, nyuma ngo akaza no gukoresha imodoka ya Daihatsu (itwara benshi) y’umucuruzi Nkundunkundiye Jean Bosco bitaga Bongo.

Abarokotse bo ku Kibuye kandi bagaragaza impungenge ku buryo abatangabuhamya batoranijwe, bagatinya ko bamwe mu barangije igihano bagafungurwa bazagera mu rukiko ntibavuge ukuri ku byabaye. Umwe ati, “Hagenda abatangabuhamya bafunguwe, harimo n’abishakira kubona Paris gusa. Njye muhayimana ndamuzi yari umuntu muzima twasangiraga, ariko yaje guhinduka mu gihe cya Jenoside”.

Muhayimana Claude yavutse mu 1961, nyuma ya Jenoside yagaragaye mu kazi atwara imodoka ya Caritas. Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Karongi, Habarugira Isaac avuga ko Muhayimana yahunze mu gihe inkiko gacaca zari zigiye gutangira. Ati, “Arasa n’uwagiye azitinya (inkiko gacaca), ntiwagendana n’abakora ibyo udashyigikiye”.

Ku kibazo cy’abatangabuhamya, Isaac avuga ko bategereje umwanzuro w’urukiko, ngo “naho umuntu ni mugari”.

Agira ati, “Umuntu ni mugari, ibanga ni abatangabuhamya barifite. Ashobora gushinja cyangwa agashinjura, ariko nta nubwo gufunga Muhayimana biri buzure abacu cyangwa ngo bigarure imitungo yacu yangijwe muri Jenoside”.

Uru rubanza rwateganijwe kutarenza ukwezi kumwe, kuko rugomba kutarenza itariki 17 Ukuboza 2021. Mu ruheruka rwa Fabien Neretse i Buruseli mu Bubiligi, abatangaguhamya baturtse mu Rwanda barengaga 50, kimwe no mu rwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien rwabereye mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.