Spread the love

Ayinkamiye Felicitee, ni umwarimukazi uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Yize mu iseminari nto ya Muramba yari igenewe abakobwa gusa, anigisha imyaka 42 mu mashuri y’abakobwa gusa, harimo Nyundo, Rwaza na  Lycée Notre Dame de Citeaux. Aranenga cyane abita abarimu ba ‘gakweto’. 

Hari benshi bashobora gutungurwa no kuba harabayeho seminari nto yigagamo abakobwa, ariko Ayinkamiye yayizemo I Muramba (ubu ni mu karere ka Ngororero). Iryo shuri ryitwaga Umubyeyi wa Kiliziya, Ayinkamiye yahakurikiye ishami ry’Ikilatini n’Ubumenyi (Latin Sciences).

Asobanura iby’iryo shuri rizwi na bake (kuko ritakitwa gutyo), Ayinkamiye  agira ati, “Musenyeri Bigirumwami yashakaga ko Kiliziya irera ababikira bayibereye, maze ashinga seminari ya Muramba ayita Mere de l’Eglise (umubyeyi wa Kiliziya). Twahize ibyiciro bitatu, njye nari mucya mbere, noneho nyuma y’ibyabaye mu 1973 Habyarimana afata ubutegetsi barayifunga; aba nyuma bagiye kurangiriza mu iseminari nto ya Mutagatifu Piyo wa X ku Nyundo”.

Uyu mubyeyi ufite imyaka 66, yasuwe na bamwe mu banyamakuru mu Ukwakira 2020. Atuye mu Kagari ka Kabuguru II mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, aho yagiye mu 2019 avuye mu macumbi ya Lycée Notre Dame de Citeaux. Aya macumbi ngo yayamazemo imyaka 35.Bimwe mu byatumye aramba mu mwuga w’ubwarimu, ni “Ugukunda gutanga ubumenyi n’uburere”.

Aterwa ishema no kuba yarigishije abagore b’ibikomerezwa

Usibye kuba yarigishijwe na nyakwigendera Prof. Laurent Nkusi, akiri umusore uvuye kwiga mu  Bufaransa; Ayinkamiye aterwa ishema no kuba yarigishije bamwe mu bagore bakomeye nka  Amb. Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, na Mukantaganzwa Domitilla uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura Amategeko.

Ayinkamiye yanigishije Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, Minisitiri Paula Ingabire ushinzwe Ikoranabuhanga n’udushya, Dr. Karekezi Claire, inzobere mu kubaga no kuvura indwara zo mu bwonko mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe. Abandi ngo ni abadepite benshi atibuka neza.

Ayinkamiye wari ufite imyaka 23 y’ubukure igihe yarangizaga kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1977, avuga ko ari we mukobwa wa mbere wasabye kwigisha akirangiza Kaminuza.

Mu ibaruwa yandikiye Minisiteri y’umurimo tariki ya 9 Nyakanga 1977, yasabaga akazi ko kwigisha. Ngo ni ibintu byasekeje Mbonabaryi, wari umuyobozi mukuru muri iyo minisiteri. Ati, “Mbonabaryi yahise aseka arakwenkenuka, maze ahita ahamagara muri MINEPRISEC (minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye) ababwira ko abonye umukobwa wa mbere usaba kwigisha kandi arangije Kaminuza. Yahise ababwira kumpa ikigo cyose mpitamo. Nahisemo icya Rwaza kuko ariho hajyaga kuba hafi y’iwacu”.

Aha ni naho ahera yamagana abita bagenzi be ba ‘gakweto’.Ayinkamiye avuga ko iri zina ryatangiye kumvikana ahagana mu 1990, aho abarimu ngo bajyaga kwigisha kure, inkweto zikabasaziraho kandi nta mafaranga babaga bafite yo guhora bagura inshyashya, kuko ifaranga ry’u Rwanda ngo ryari ritangiye guta agaciro.

Ibyo umwarimu w’ubu yemerewe

Muri gahunda nshya yagenewe mwarimu, bavuga ko agomba kongererwa 10% ku mushahara. Ikindi umuntu wese urangije umwaka wa gatatu w’ayisumbuye uhisemo kwiga ubwarimu (TTC) Leta imwishyurira 50% kugeza arangije amashuri yisumbuye.

Iyo amaze kwigisha byibura mu gihe kingana n’imyaka itatu, ashobora gusaba kwiga kaminuza akishyurirwa na Leta 100% kugeza abonye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri (Bachelors).

Iyo agarutse nanone akabanza kwigisha mu gihe kingana n’imyaka itanu byibura, agashaka kujya kwiga icyiciro gihanitse cya Masters, Leta imwishyurira 100% kugeza arangije amasomo ye.

Buri mwarimu ubisabye, yemerewe gusaba inguzanyo yifuza muri Koperative ‘Umwalimu SACCO’, kugira ngo abone igishoro cyunganira umushara uvugwa kuba muke.

Umwarimu si gakweto, ni umubyeyi wa kabiri: akwiye kubahwa. Ikinyamakuru kiberinka.rw cyifurije abarimu n’ababaye bo, umunsi mwiza wabo, tariki ya 5 Ukwakira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.