Spread the love

Ikigo cy’u Rwanda gitwara abantu n’ibintu mu ndege kitwa RwandAir cyaraye gisinyanye amaserano n’icyo muri Qatar hagamijwe kongera imikoranire yungura buri ruhande.

Amasezerano yasinywe , azatuma ibi bigo bisangira ingendo zimwe z’indege.

Kuri RwandAir ariya masezerano azatuma ibona uburenganzira bwo gutangiza ingendo zihuza Kigali na Doha nta handi ihagaze.

Bizatangira mu mpera z’umwaka wa 2021.

Hari hasanzwe imikoranire hagati y’ibigo byombi ariko biri no mu biganiro bigamije ko Qatar Airways igira imigabane muri RwandAir ingana na 49%.

Amasezerano yaraye asinywe yiswe ‘Codeshare Agreement’.

Natangira gushyirwa mu bikorwa, azafasha abagenzi ba RwandAir kugera mu byerekezo byinshi ndetse bigera kuri 65 hirya no hino ku isi.

Ibi bishoboka iyo ibigo by’ibihugu byombi byiyemeje gukorana, byemeranyijwe gusangira nimero y’urugendo.

Bivuze ko  kimwe mu bigo byasinye amasezerano kigira uburenganzira bwo kugurisha imyanya ku rugendo ruri bukorwe n’ikindi.

Mu yandi magambo, bivuze ko abagenzi ba RwandAir bazagura amatike y’ingendo zikorwa na Qatar Airways zigana mu byerekezo nka New York, Washington D.C., Dallas na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo bufatanye buzagera no ku mijyi ikomeye mu Burayi nka London, Zurich na Madrid, cyangwa muri Aziya mu mijyi ya Singapore, Kuala Lumpur na Bangkok.

Abagenzi ba Qatar Airways nabo bazabasha kugura amatike y’ingendo zikorwa na RwandAir zijya nka Bujumbura, Kinshasa cyangwa Lubumbashi.

Ibi  byoroshya uburyo bwo kwitabira urugendo cyangwa gukurikirana umuzigo mu rugendo rwose, kuko witabwaho nk’aho ari indege imwe yatezwe.

Ubwo yari arangije gusinya ariya masezerano, umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko iki kigo kimaze kugirana imikoranire ihamye n’u Rwanda.

Uwa RwandAir Yvonne Makoloyavuze ko ari intambwe ikomeye RwandAir iteye n’intangiriro y’urugendo rukomeye hamwe na Qatar Airways.

Ati: “Dutewe ishema no kongera Doha mu ngendo zacu, urugendo ruzahuza abagenzi bacu na Qatar kandi rugakomeza kwagura ingendo dukora.”

Yavuze ko ubu buryo bwo gusangira ingendo zimwe buzazamura izina rya RwandAir ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bigo byombi byatangaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye biteye, mu gihe urwego rw’ingendo z’indege rukomeje kuzahuka.

Kugeza ubu Qatar Airways ifite ibyerekezo birenga 140.

Iheruka kwegukana igihembo cy’Ikigo cy’indege cy’umwaka wa 2021, mu bihembo bitangwa n’ikigo Skytrax. Ni umwanya yanegukanye mu 2011, 2012, 2015, 2017, 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published.