Spread the love

Kuwa kane tariki 9 Ukuboza 2021, nibwo umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside baba mu gihugu cy’ububiligi uzitaba urukiko ugasobanura uko wakoresheje umutungo mu myaka itatu ishize. Iri hamagazwa ribaye nyuma y’amezi ane uyu muryango uhagarikiwe inkunga na Leta y’Ububiligi kubera imicungire idahwitse.

Colette Braeckman wa Le Soir yakojeje ibaba muri wino arandika, naho Venuste Nshimiyimana VOA yegura makafoni aravuga. Izi nararibonye mu itangazamakuru, zombi zihuriza ku nkuru yo kuba umuryango Ibuka mu Bubiligi utarabashije gusobanura imikoreshereje y’umutungo mu myaka itatu ishize.

Uyu muryango waterwaga inkunga na Leta y’Ububiligi binyuze muri FWB, ntiwabashije gutanga raporo y’imikoreshereze y’imari nk’uko wabisabwe ku myaka ya 2018, 2019 na 2020. Ibi kandi byawuviriyemo guhagarikwa mu miryango igenerwa iyo nkunga mu gihe cy’imyaka itatu uhereye muri Nyakanga 2021.

Uru rubanza rwari rumaze gusubikwa kabiri, kuko umuyobozi wa Ibuka Belgique Lyamukuru Felicite yabisabye avuga ko hari Konti iri mu Rwanda atabonera ibisobanuro vuba. Babanje guhamagazwa tariki 16 Ukwakira, bongera gutumizwa tariki 4 Ugushyingo.

Uyu muryango bivugwa ko wari umaze amezi agera kuri atatu utishyura ubukode bw’inzu ukoreramo, kandi ukaba utanaheruka gukoresha inama rusange y’abanyamuryango.

Venuste Nshimiyimana yabajije Erneste Sagaga ushinzwe amategeko muri uyu muryango; asubiza ko hari imishinga ibiri migari itarashyizwe mu bikorwa kandi amafaranga yayo yaratanzwe.

Naho Colette Braeckman we yinjira mu muryango imbere, akavuga ko wari usanzwemo amakimbirane ahanini ashingiye ku kuba umuyobozi wawo akunda kujya mu Rwanda ntiyite ku nyungu z’abanyamuryango baba mu Bubiligi.

Ikindi Braeckman akomozaho ni igitabo cyanditswe n’umunyamuryango Kabanda Aloys, ariko Lyamukuru akabangamira isohorwa ryacyo. Icyo gitabo Kabanda yakise “Quand l’histoire s’écrit à la machete”(Aho amateka yandikishwa umupanga). Kabanda yagombaga gushyiramo ubuhamya n’amashusho agaragaza uburyo mu minsi ijana gusa Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni.

Bamwe mu banyamuryango kandi bavuga ko manda y’uyu muyobozi yarangiye akanga gukoresha inama rusange ngo batore bushya.

Umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati, “ Lyamukuru Felicite yanze ko dukora inama yitwaje Corona, nonesho ashaka ko dukora amatora kuri Zoom, na raporo financier ayiduha kuri Zoom. Ntabwo byasomekaga, cyane ko umucungamutungo amaze umwaka aba mu Rwanda”.

Muri iyo micungire kandi, ngo hari ahagaragaye ko bishyuye itsinda ry’abaririmbyi b’abayahudi amayero ibihumbi 20 (miliyoni zirenga gato 20 mu manyarwanda), bagasanga ari menshi cyane.

Banavugamo ko hari amayero ibihumbi bitandatu yakuwe kuri Konti nta mpamvu itanzwe.

Mu makimbirana Breackman akomozaho kandi, hiyongeraho ugusezera kwa bamwe mu bakozi ndetse n’abanyamuryango. Abo ni nka Honore Magorane wari ushinzwe itumanaho, uwitwa Vincent; ndetse na Kabanda Aloys wanditse igitabo ntigisohoke, uyu akaba n’umunyamuryango wo ku ikubitiro.

Nubwo bivugwa ko batishyura ubukode kandi, hari n’abavuga ko umuyobozi yari yarimuriye ibiro mu rugo iwe.

Bamwe mu banyamuryango bakomeje kugaragaza impungenge z’uburyo bazakora mu myaka itatu iri imbere nyuma yo guhagarikirwa inkunga ya Leta.

Gusa bakomeza kwibaza uburyo umuryango ukorera mu Bubiligi, uhabwa inkunga n’ababiligi; wagira Konti muri Banki yo mu Rwanda. Ni ugutegereza ibizava mu rukiko kuwa kane tariki ya 9 Ukuboza.

Umuryango Ibuka ASBL wari umaze kuba ubukombe kuko washinzwe tariki 16 Kanama 1994, ariko ibibazo biwurimo bishobora gukoma mu nkokora ibikorwa byawo byiganjemo kubungabunga Inzibutso, gutegura inama n’ingendo bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi; ndetse ngo kwandika amateka yayo hagamijwe ko itazongera ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.