Spread the love

Itangazo ryasohowe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko guhera taliki ya 31 Mutarama 2022, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungura ndetse n’indi mipaka yo ku butaka ikagenda ifungura buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza azashyirwaho n’inzego z’ubuzima mu kwirinda Covid-19.

Muri iri tangazo minsitiri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko ibi bikozwe mu kugaragaza ko u Rwanda rushishikajwe no kuzahura umabano warwo na Uganda ndetse ko iri tangazo ritanga icyizere.

“Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y’u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry’uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Usibye kuba u Rwanda ruvuga ko rushishikajwe no kuzahura umubano w’Ibihugu byombi muri iri tangazo kandi u Rwanda ruvuga ko rukoze ibi nyuma y’urugendo mu Rwanda rwa Gen Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka. u Rwanda ruvuga ko uru rugendo rwagaragaje ko hari icyizere ko Uganda igiye gukora ibyo yasabwe n’u Rwanda.

Imipaka yo kubutaka ihuza u Rwanda na Uganda yafunzwe mu mwaka w’i 2019 nyum ay’igihe hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku kwikekana aho u Rwanda rwashinjaga Uganda gufasha abarurwanya na Uganda ikarushinja koherazayo za maneko mu buryo butemewe.

Gufunga iyi mipaka byagize ingaruka nyinshi ku baturage no ku bukungu kuko usibye abaturage abaharasiwebazira kwambuka bitemewe no mu bucuruzi bwavuye ku gaciro ka miliyoni 250$ mu 2018 bukagera ku gaciro ka miliyoni 10$ gusa.

Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ku ifungurwa ry`’imipaka iruhuza na Uganda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.