Spread the love

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bugamije gushakira umuti ikibazo cy’abimukira no kubahesha agaciro, agashimangira ko ibi  bitagamije inyungu z’amafaranga nkuko bamwe mu banenga ubu bafatanye babivuga.

Hashize icyumweru kimwe u Rwanda n’u Bwongereza bisinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka ndetse n’iterambere ry’ubukungu.Iyi gahunda y’imyaka 5 iteganya ko igihugu cy’imisozi igihumbi kizakira abimukira bihumbi babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Mbere hato yo gusinya amasezerano ndetse na nyuma yaho havutse impaka ziyashingiyeho bamwe banenga uyu mugambi abandi bawugaragaza nk’uburyo bwiza bwo guhesha agaciro ikiremwa muntu ndetse n’igitego ku Rwanda mu bijyanye no gutanga umusanzu ku bibazo byugarije isi.

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane muri Kaminuza ya Brown University yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabanje kugaragaza amateka y’uburyo u Rwanda rwinjiye muri gahunda yo guhanga n’ibibazo by’abimukira.

Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “The Rebirth of Rwanda and the Man who dreamed it” ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba ari nko kuvuga ngo “Kongera kuvuka k’u Rwanda n’umugabo wakabije izo nzozi.”

Perezida Kagame yagize ati “Kumva neza iki kibazo bisaba ko tubanza kubanza kujya mu mateka gato. Iki kibazo cy’abimukira ntigitangirana n’amasezerano twagize nk’u Rwanda n’u Bwongereza. Ni ikibazo kimaze igihe ariko  mbere y’ibyo reka mbanze mvuge muri 2018,ubwo twafashaga kushakira umuti ibibazo byo muri Libye; ahari abantu benshi biganjemo abanyafrika bakomoka mu bice bitandukanye by’umugabane,cyane cyane mu gace ka Afurika y’Iburengerazuba. Aba bantu bari baraheze muri Libye bagerageza kwambuka ngo bajye mu Burayi. Bamwe bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane,abandi bafungirwa muri gereza mu mijyi itandukanye muri Libye.

Yunzemo ati “Ndetse n’abageragezaga kubafasha muri iki kibazo bari barashobewe. Muri uwo mwaka wa 2018,nari umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe,ubwo iki kibazo cyangeragaho ,naravuze nti, yego ntabwo turi gihugu gikize,ntabwo turi igihugu kinini, ariko buri gihe hari ibisubizo dushobora gutanga mu gukemura ibibazo bikomeye. Nuko tubwira imiryango mpuzamhanga yageragezaga gukemura icyo kibazo, ibihugu, Umuryango w’Abibumbye n’abandi,tuti kuki mutazana aba bantu mu Rwanda hanyuma dushyiraho inzira eshatu zo kubafasha: iya mbere baje mu Rwanda dushoboara kubareka kubareka bakaguma mu Rwanda, kuko  lnubwo urwego rw’imibereho rwacu rutaba ari rwiza kurusha ahandi ku isi, ariko ibyo dushobora guha abantu ari byiza cyane kuruta gufungirwa muri  gereza zo muri Libye,ahatari guverinoma,ahatari ikintu na kimwe, ahubwo abenshi bakanahasiga ubuzima ,ndetse bikaba byiza gukomeza kujya mu Buyari bikarangira bapfiriye muri Mediterane.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati  “Turavuga tuti uko biri kose urwego rw’imibereho dufite ni rwiza kurusha ibyo.Icya kabiri ni ugufasha aba bantu kubona ibihugu bishobora kubakira.Ariko bavuye ku byo twebwe tuzaba twabahaye bakaba bari ahantu batuje.Cyangwa bashobora kuvuga bati turashaka gusubira mu bihugu dukomokamo,kuko ibyo twanyuzemo twabonye ko bitoroshye kugera mu Burayi, ntidushaka gukomeza guhangayikira muri Libye, hanyuma bagahitamo gusubira iwabo.Uko niko byatangiye. Kubafasha,gahunda  gukemura icyo kibazo bwatangiye icyo gihe. Ndetse ukuri ni uko ubu tuvugana, hari bamwe muri abo bari baraheze muri Libye abaje mu mezi ashize mu gihe abandi abandi bakiriwe mu nkambi mu Rwanda bafashwa kubona ibihugu bibakira,nka Canada,ibihugu bitandukanye mu Burayi nko mu Bufaransa no mu bihugu  byo mu majyaruguru y’u Burayi,ndetse no mu Bwongereza ubwabwo,muri Amerika,uko  ni ko byagenze.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza afite umuzi muri ayo amateka kandi ko atagamije inyungu izo arizo zose uretse guha agaciro ikiremwa muntu.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zigera kur bihumbi 130 ziganjemo izo mu Karere.Ku bijyanye n’impunzi n’abashaka ubuhungiro baturutse muri Libye, abasaga 590 babonye ibihugu byo mu Burayi na Amerika bibakira,abasaga  360 bakaba bakiri mu Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.