Spread the love

Muri kino gihe cyo kwibuka genocide yakorewe abatutsi, ntitwakwibagirwa byumwihariko abanyamakuru batubanjiririje  uyu mwuga mu bihe bikomeye, maze igihe cya genocide cyagera, bakaba mu bambere bahizwe bakanicwa. Muri rusange bakabakaba hafi mirongo itandatu, ariko abo dufite kuri runo rutonde ni mirongo itanu.

Uyu munsi turaganira kuri Rwabukwisi Vincent n’abasangirangendo be, n’inzira ikomeye yaranze ikinyamakuru KANGUKA.

Rwabukwisi Vincent  (RAVI)

 

Rwabukwisi yagize umukirigito w’itangazamakuru mbere gato ya 1988, mu gihe gushinga ikinyamakuru cyigenga bitari byemewe. Yabanje gukora akanyamakuru k’urubyiruko akita KAZAGWA. Nyuma ararireka kuko ryitiranwaga n’umujura w’icyamamare wabaga I Butare. Noneho acyita Ejo nzamera nte! Ibyo nabyo ntibyafata, iyo nyito yahuraga n’ikiganiro cy’urubyiruko cyanyuraga kuri Radio Rwanda, cyatangwaga n’uwitwa NSHIMIYIMANA Alexis.

Nibwo muri 19988 ahinduye izina n’icyerekezo , acyita Kanguka, noneho ava mu dukuru tw’abana, atangira inkuru zikora no kuri poitiki, n’imibereho ya buri munsi  y’abanyarwanda, ndetse n’abo hanze y’ igihugu. Nguko uko yagiye I Nairobi akagirana ikiganiro n’Umwami Kigelli Ndahindurwa, yaza agatangaza interview agafungwa, ndetse urukiko rukihanukira rukamukatira imyaka 17, ariko yamazemo umwaka umwe gusa.

Yaje kugira abandi basore b’intarumikwa bandikanaga. Rangira Adrien , wari umwanditsi mukuru , Obed Bazimaziki na Kalinganire Charles. Nyuma haza umukorerabushake, wari ufite agakiyoske ku Gisenyi k’ibinyobwa bya Pepsi, yemera ko azajya abicururizamo, akabaha n’inkuru zo ku Gisenyi. Uwo yitwa NGEZE Hassan. Kanguka irandika itinyuka ibitagenda mu gihugu ibitunga agatoki, ivuga indakoreka zitavugwa, ubwoba burabataha, bibaza ibibaye, aho izo nsoresore ziturutse zitinyuka.

Bwaracyeye Inkotanyi ziratera, mu kwakira 1990. Leta yirara mu batutsi no mubasa nabo, irafunga ngo ni ibyitso.  Hagati aho n’amashyaka menshi aravuka. Ayo nayo aza yotsa igitutu ubutegetsi.Kanguka ntiyacecetse yakajije umurego wo kwamagana ibyo bikorwa. Dore nk’inyandiko zimwe na zimwe zasohotse.

– Inkotanyi n’amashyaka biri hanze aha, aho bukera birasubiza Habyarimana ku isuka!

– Mwahaye Inkotanyi ibyo zishaka zikaduha amahoro!

– Abamilita Kajelijeri, Rwambuka na Gatete bari mu irushanwa ryo kumena amaraso

– Umututsi n’umuhutu ntacyo bigeze bapfa umuzungu niwe wabaye kidobya!

– Burya Jenerali aradushuka nibikomera azigurukira!

 

Karinganire Charles

Muri urwo rugamba abanyamakuru ba Kanguka bakomeje gusimburana muri gereza, ariko uko  gufungwa nk’urugi ntikwabaciye intege zo gukomeza kujegeza ikinani.

Igihugu mu kindi

Abanyamakuru ba Kanguka ntibagarukiraga mu gihande kimwe cy’ u Rwanda. Umwanditsi mukuru RANGIRA Adrien, yakoze urugendo rurerure rwo kujya mu majyarugurguru y’I burasirazuba bw’u Rwanda, uundi hatatwara isaha y’urugendo rw’imodoka, ariko agomba guca Nairobi- Kampala – Kaniga, kugirango agere mu rundi Rwanda rwari rufitwe n’Inkotanyi. Ahakorera ibiganiro byinshi  ndetse ahakorera na film mbarankuru yitwa U Rwanda mu Rundi. Iyo film igaragaza uturere twose ingabo z’Inkotanyi ziri, n’abayobozi bazo, mu gihe mu gihugu hagati bavugaga ko nta gataka k’u Rwanda na kamwe bariho, ko bakora udutero- shuma bagasubira I Bugande.  Iyo nkuru ntiyashimishije na gato ubuyobozi murabyumva bwongereye umurego wo kubahiga bukware.

Ubutaha tuzabagezaho uko umukoranabushake NGEZE Hassan, bamukoresheje kugirango basenye kanguka, iriya “K” bagafunga hejuru igahinduka “R” bikabyara Kangura bityo.

Biracyaza.

Sam Gody

Urutonde rw’abanyamakuru (hari n’abandi) bazize genocide yakorewe abatutsi

ORINFOR (RBA)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.