Spread the love

Umunyezamu wa Manchester United  Sergio Romero yakoze impanuka ubwo yari agiye mu myitozo, imodoka ye yo mu bwoko bwa Lomborghini yaguze miliyoni zirenga 170 Frw (ni ukuvuga ibihumbi 170 by’ama Euro) yangiritse cyane, ariko we ararokoka. 

Imodoka yangiritse cyane

Byabaye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere taliki 20,Mutarama, 2020.

Romero akomoka muri Argentina akaba ari umunyezamu wa Manchester United. Ikipe akinira yaraye itsinzwe na Liverpool FC ibitego 2-0.

Iriya mpanuka yabereye mu gace kitwa Carrington Spur ugana Ashton hafi y’aho Manchester United bakorera imyitozo.

Amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo imodoka ya Romero yangiritse.

Igaragara yagonze icyuma kirinda ko imodoka zirenga umuhanda irangirika cyane. Sergio Romero yatangiye gukinira Man U muri 2015, akaba amaze kuyikinira imikino 53.

Afite amasezerano yo kuzakira Man U kugeza muri 2021, ahembwa agera ku bihumbi 70 by’ama Euro mu Cyumweru.

Yari imodoka iri mu zihenze
Yakoze impanuka ubwo yari agiye mu myitozo

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 thoughts on “Sergio Romero urinda izamu rya Manchester United yakoze impanuka…”
  1. Babanze bamubaze umuvuduko yagenderagaho bamupime ibyo yari yasinze ubundi bafunge umushenzi.None iyo agonga umuturage nkanjye wigenderaga mu muhanda nubahirije umuvuduko byose ubwo sinari kuba ngendesheje?

Leave a Reply

Your email address will not be published.