Spread the love

Umunya-Senegale ukinira ikipe yo mu Budage, Sadio Mane, niwe watowe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi ku mugabane wa Afurika, ahigitse Umunya-Misiri, Mohammed Salah ukinira Liverpool na mwenewabo, Edouardy Mendy, umunyezamu wa Chelsea.Automatic word wrap

Ni igihembo yaherewe i Rabat muri Maroc mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, bikaba ari no ku nshuro ya Kabiri acyegukanye.

Mane yagize ati ” Mu by’ukuri ntewe ishema no kuba ndi hano ku nshuro ya Gatanu. Ndishimye kuba mpawe iki cyubahiro muri iri joro.”

Yakomeje ashimira, ati ” Ndashaka gushimira bagenzi banjye dukinana muri club no mu ikipe y’igihugu. Nsazwe n’amarangamutima, nta magambo mfite navuga.”

Mane w’imyaka 30 yegukanye iki gihembo nyuma y’iminsi mike avuye mu ikipe ya Liverpool akerekeza muri Bayern Munchen. Ni nyuma yo kwitwara neza ndetse akegukana igikombe cya Afurika mu Ikipe ya Senegal, abigizemo uruhare rugaragarira buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published.