Spread the love

Nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi n’u Rwanda rudasigaye, abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru,  batangaza ko iki cyorezo nubwo ntawe barakirwaza ariko cyabateje ibibazo binyuranye, harimo ibyabatwarira ubuzima baramutse badahawe ubufasha mu maguru mashya.

Ukigera aho aba basigajwe inyuma n’amateka batuye benshi muri bo bibera mu nzu zidahomye, iyo uri hanze ureba mu nzu, winjiye mu nzu nta kintu kiba kirimo uretse utugozi turiho imyenda nayo mike, mu byumba usanga ahenshi nta buriri burangwamo n’aho buri ugasanga ari agakarito kibereyemo, mu gihe mu ruganiriro haba hateyemo amashyiga y’amatafari n’inkono hafi y’amashyiga.

Umwihariko usanga abenshi muri bo, yaba umusore urongoye cyangwa umukobwa urongowe azana uwo bashakanye mu rugo iwabo, aho usanga mu nzu imwe hashobora kubamo imiryango itanu.

Iyo bukeye yaba umugore, yaba umwana ndetse n’umugabo bose baba basiganwa no kujya mu gasantire ka Ninda karimo isoko rirema buri munsi, ari abakora uturaka two kwikorera imizigo, ari abaje gucuruza imyaka nubwo bivugira ko badahinga, hari n’ababa badafite icyo bakora, bacunga ubagurira ikigage kuko aho babicururiza haba hafunguye, aho hagati ya saa cyenda na saa kumi n’ebyiri usanga abenshi muri bo baba banyweye, basinze.

Benshi muri bo usanga batazi uko inkweto zisa, urubyiruko n’abagabo baba bambaye imyenda isa nabi, abana babo bacoceye bambaye imyenda yuzuye umwanda, akenshi inacitse yemwe ubona badaheruka koga. Gusa ariko abagore bamwe na bamwe nibo baba bambaye imyambaro ifite isuku n’inkweto.

Abasigajwe inyuma n’amateka bashinja Covid-19 kubateza inzara idasanzwe

Bizimana Yohani, umugabo ufite abana 6, utuye mu mudugudu wa Kabagorozi, akagali ka Ninda, umurenge wa Nyange, mu karere ka Musanze, yatangaje ko Coronavirus  yazanye n’inzara ikomeye mu muryango we kuko uturimo bakoraga hirya no hino twahagaze, dore ko yari atunzwe no kubumba udukoresho tugurwa na ba mukerarugendo, aho mu kwezi ataburaga byibuze amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000frs) yifashishaga mu gutunga umuryango.

Yagize ati “Covid-19 yanteje inzara ikomeye, bigeze mu gihe cya guma mu rugo biba akarusho. Icyambabaje kurushaho mudugudu wacu yagezaga ibiribwa ku bantu bifashije, ariko twe akatwima”.

Bizimana Yohani atangaza ingaruka za Covid-19 kuri we n’umuryango we (Foto Nkusi Nikuze Diane)

Bizimana yasobanuye ko inzara imaze kumuzengereza hamwe n’abana be ibya guma mu rugo yabivuyemo ajya gushakisha ibiribwa, kuko kuri we yumvaga nta Covid-19 irenze inzara, anahishura ko kwambara agapfukamunwa atabikozwa, azakambara we n’umuryango we umunsi leta yatubaguriye.

Kabeni Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Butogo ya mbere, akagali ka  Nyonirima, umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, yatangaje ko we yubahirije amabwiriza ya leta ya ‘guma mu rugo’ ariko inzara ikomeye yibasiye cyane umuryango we.

Kabeni atangaza ibibazo binyuranye byinshi birimo inzara ( Foto Nkusi Nikuze Diane)

Ati “Njye mfite umuryango w’abantu icyenda, ariko Covid-19 yanteje inzara, yaradukubise iratwumvisha, abayobozi ntibatugeraho, baraturobanura bitwaje ko nta nkweto tugira, bakatuziza uko twavutse, sinzi impamvu  batatwitaho kandi turi abaturage nk’abandi”.

Yakomeje atangaza ko kuba abayobozi b’inzego z’ibanze batabaha amahirwe angana nk’ay’abandi banyarwanda bibaca intege, akaba ariyo mpamvu bakomeje kwiberaho nka mbere ya Covid-19, ngo kuko uko ubuyobozi butabaha agaciro nabo guha agaciro amabwiriza babaha bigorana.

Mu bihe bya Covid-19 abagore bahohotewemo

Kabibi Vestine w’imyaka 30 yatangaje ko umugabo babana ari uwa gatatu, atuye mu mudugudu wa Nyabutaka, akagali ka Ninda, umurenge wa Nyange, akarere ka Musanze, yatangaje ko Covid-19 yamuteje ibibazo bikomeye,   kuko iyo agiye muri koperative yo guhinga akagurirwa ikigage biba induru, agakubitwa, akanaryozwa kudashakishiriza umuryango icyo urya.

Kabibi atangaza ihohoterwa akorerwa by’umwihariko muri ibi bihe u Rwanda n’isi birimo ( Foto Nkusi Nikuze Diane)

Ati “Abagabo bacu baradukubita, ba mama bati ‘ni uko natwe ba so badutunze’, baba batubaza ibiryo kandi nawe aba yananiwe kubishaka, ikibabaje iyo mureze kuri mudugudu antera utwatsi ngo ni njye wananiranye”.

Akaba asaba leta kubarenganura umugore ntakubitwe yiriwe mu kazi, umugabo yiriwe mu rugo, bakabatabarira hafi, ntibabatererane.

Mukobwa utuye mu mudugudu wa  Buturwa ya 2,  akagali ka Nyagisenyi, umurenge wa Kinigi, yatangaje ko batuye kure hafi y’ishyamba, akaba yibaza niba ariyo mpamvu batabagezaho ubufasha bw’ibanze, ari nabyo byatumye umugabo we amuta ajya mu rugo rufite ibyo kurya, abona ibura ry’ibiryo ari naryo riteza amakimbirane haba iwe no mu bavandimwe be. Ati “Umugabo yarantaye,  niyo yibutse gutaha yabonye ikiraka arajyenda akanywa akuzuza, akaza azanywe no kunkubita”.

Kudahabwa ubufasha bukwiriye ni rusange mu basigajwe inyuma n’amateka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abasigajwe inyuma n’amateka (COPORWA), Bavakure Vincent yatangaje ko ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka cyo kwimwa ubufasha bw’ibanze harimo n’ibiribwa muri ibi bihe bya Covid-19 ari rusange. Ati  ” Tugenda tumenya amakuru yo muri iriya mirenge n’ahandi baduhamagara, hari bake babibonye, hari ababyimwe ariko kenshi abagenerwabikorwa bacu bagira uburangare ntibiyandikishe ku gihe, ku rundi ruhande habaho amakosa y’inzego z’ibanze yo kubarangarana, bakabibagirwa cyangwa bakitwaza ko bari mu cyiciro cya mbere bafite izindi nkunga za leta”.

Ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo z’abashigajwe inyuma n’amateka, Mvuyekure yatangaje ko izingiro ry’ikibazo ari ubukene n’imyumvire iri hasi, ubujiji no kutababa hafi ngo babahugure, aho umugabo yumva ko ari we wenyine ufite ijambo.

Uwahoze mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ukomoka mu abasigajwe inyuma n’amateka,  Senateri Kalimba Zephyrin yashimangiye ko abasigajwe inyuma n’amateka bahura n’ihohoterwa rikomeye aho umuntu wese ubishatse aza akababyarira kandi ntagire aho arega.

Ashimangira ko mu mirenge ya Nyange na Kinigi yigeze kubasura asanga bafite ibibazo binyuranye. Ati “Iriya Mirenge mu minsi yashize twarayisuye, hari ibibazo by’umwanda, amavunja, ubwo hiyongereyeho n’inzara ni ikibazo gikomeye cyane,  ariko ngiye kubakorera ubuvugizi mpereye mu nzego zibegereye”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle avuga ku bibabazo by’abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Kinigi na Nyange (Foto Nkusi Nikuze Diane)

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Kamanzi Axelle yatangaje ko abasigajwe inyuma n’amateka ari abanyarwanda nk’abandi, ko haramutse harabayeho kubarobanura mu bandi byaba ari ikosa rigomba gukurikiranwa.  Ati “Imfashanyo bayiha buri muturage ufite ikibazo, by’umwihariko bariya basigajwe inyuma n’amateka bafite imiryango myinshi ibatera inkunga, ngaho ibyo kubura imirimo byo babihuriyeho n’abandi baturage bo muri Musanze kuko ubukerarugendo butari gukora uko bikwiriye”.

Ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore, Uyu muyobozi yatangaje ko bagiye kongera imbaraga mu guhangana naryo, anibutsa abagore ko bagomba kugana inzego zibishinzwe zikabarenganurwa.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na COPORWA mu mwaka wa 2018, bwerekanye ko abenshi mu basigajwe inyuma n’amateka bagize igice cy’abanyarwanda batishoboye, bakaba ari 0,29% ni  ukuvuga 36,073 by’abanyarwanda bose bangana na miliyoni 12 zisaga, bakaba baboneka mu turere twose 30 tugize u Rwanda.

NIKUZE NKUSI Diane

By Ihirwe J. Christian

Ihirwe Jean Christian is an IT and software developer at kiberinka.rw Contact us if you want a website development and maintenance Video production and graphics editing Software development and online monitoring email dabz11700@gmail.com Phone number 0789836959

Leave a Reply

Your email address will not be published.