Spread the love

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko batejwe igihombo gikabije no kubeshywa Umuhanda, uzakorwa ukanyura mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Ubuyobozi bwo buvuga ko umuhanda watindijwe no kutumvikana hagati ya rwiyemezamirimo, RTDA n’akarere ku ngano yawo.

Ni abatuye mu mirenge ya Musasa na Gihango,  bagira bati, “Ikitubabaza ni uko umuhanda twasezeranyijwe kuva 2019 utakozwe ndetse n’ibiraro byadufashaga mu buhahirane bikangirika ntibisanwe, ibyo twejeje bikaguma mu murenge wacu”.

Aba baturage bavuga ko bari biteze ko uwo muhanda nukorwa, ibyo bakora bizabasha kugira agaciro kandi n’abakerarugendo bazawukoresha bazajya babasha kubahahira.

Umuhanda ntukiri nyabagendwa

Icyo bose bahuriraho ni uko ikiraro cya Koko giherereye mu kagari ka Ruhingo ku ruhande rwa Gihango cyahagaritse Ubuhahirane. Kimaze imyaka myinshi cyaratwawe n’ibiza nticyasanwa,  kubera ko aho kiri hateganywa kuzanyuzwa umuhanda uwo muhanda.

Ikindi ni uko uyu muhanda wari usanzwe ari nyabagendwa ukoreshwa n’Imodoka zajyaga gupakira Ibitoki n’indi myaka, ariko kuri ubu na Moto ikaba itakibasha kunyuramo, kuko kuva Mushubati ugera ku kiraro cya Koko hatagendeka.

Umumotari Bikorimana agira ati “Uyu muhanda iyo imvura yaguye nta muntu uwugendamo kandi wari nyabagendwa, ariko kuri ubu ntabwo watwara Umugenzi ngo umuvane Mushubati umugeze Musasa, kuko nta kiraro gihari.”

Hari kandi abarwayi basigaye barembera mu rugo bakabura uko bajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Ruhingo, ngo kuko iyo imvura yaguye Umugezi uba wuzuye.

Habimana Justin, utuye mu murenge wa Gihango ati “Umuhanda wadufashaga guhahirana n’Imirenge duturanye, none umusaruro w’ibyo duhinga ntukigezwa ku isoko, uhera aho dutuye.”

Habimana akomeza avuga ko baheze mu bwigunge, kandi iyi migezi ikomeje no gutwara ubuzima bwa benshi.

Ku bwe ngo iyo uyu muhanda ukorwa baba babasha kugeza ibyo bahinze ku isoko rya Rubavu, bakabasha kubona agafaranga gatubutse.

Imitungo yabaruwe ntirishyurwa

Igihumbo gikomeye abatuye ahagomba kunyuzwa uyu muhanda bataka, ni ukuba imitungo yabo yabaruwe ntibishyurwe; bakaba bamaze imyaka ibiri batanemerewe kugira icyo bayikoraho. Umwe muri bo agira ati “Twarabariwe ntitwishyurwa kandi amasambu yacu batubujije kuyahingamo ibihingwa biramba nk’insina ngo batazabirandura kandi baramaze kutubarira. Nk’Umuturage wifite yagombaga kuba yarubatse inzu nziza y’ubucuruzi ku muhanda ikajya imwinjiriza ariko byaheze irudubi, kuko nta muturage wemewe kugira igikorwa akora”.

Kutumvikana ku bugari bw’umuhanda, imishyikirano ku isoko ryamaze gutangwa

Mu mvugo y’umuyobozi w’akarere, bisa nk’aho ingano y’umuhanda wavuzwe hatangwa isoko itazwi.Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko habaye kutumvikana ku mpande zarebwaga no kugira ngo uriya muhanda ukorwe, ariko ko nibikemuka umuhanda uzakorwa nta kabuza.

Ayinkamiye Emérance, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ati “Uriya muhanda uri mu izakorwa muri gahunda ya Feeder Roads,  isoko ryaratanzwe, gusa habaye ikibazo kuri contractor (uwatsindiye isoko) utarumvikanye n’Akarere na RTDA ku bugari bw’umuhanda ugomba gukorwa. Haracyari gukorwa negotiation (imishyikirano) nibikemuka uzakorwa.”

Ntibyoroshye kumva uburyo imishyikirano yo kumenya ubugari bw’umuhanda uzakorwa iba isoko ryaramaze gutangwa, ndetse n’uwaritsindiye azwi. Ibi byatera kwibaza icyahereweho bagena igiciro batazi neza imirimo izakorwa.

Uyu muhanda uzakorwa uzanyura  mu mirenge ya Mushubati, Musasa, Boneza, Mushonyi, Kigeyo na Kivumu yo mu karere ka Rutsiro , aho uzaba unyuze ku mukandara w’Ikiyaga cya Kivu,  imyaka igiye kuzura itatu utarakorwa kandi Abaturage bawukeneye.

Imikorere nk’iyi iri mu byo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agarukaho muri raporo ashyikiriza abadepite buri mwaka. Amasoko atangwa nabi, ibikorwa bidakorerwa igihe, gusubiza amafaranga abaterankunga bikitwa igihombo, n’ibindi.

Buri mwaka kandi niko bamwe mu bayobozi b’ibigo byavuzwe muri iyo raporo bitaba inteko bakananirwa kwisobanura, nubwo nta zindi nkurikizi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.