Spread the love

Ku wa Kabiri ushize, itariki ya 21 Kamena 2022, muri Teritwari ya Rutshuru, biravugwa ko abasivili 13 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na M23 bahitanwe n’ibisasu bya bombe.

Iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga ko ku wa Kabiri habaye imirwano ikaze muri icyo gice umunsi wose hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 kuri ubu ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba n’abayobozi ba Congo.

Mu gace ka Shangi, muri Gurupoma ya Bweza, urusaku rwa nyuma rw’intwaro ziremereye n’ibibombe rwumvikanye guhera saa moya za mugitondo kugeza saa cyenda zijoro, nk’uko amakuru yatanzwe na sosiyete sivile n’ubuyobozi avuga.

Ayo amakuru aturuka muri ako gace akomeza avuga ko, ibitero by’inyeshyamba mu midugudu ya Bikenke, Shangi, Bukima na Ruvumu byahitanye abantu cyane.

Ingabo za leta ngo zashoboye gusubiza inyuma ibyo bitero mu midugudu yari yigaruriwe n’inyeshyamba igihe gito.

Amakuru amwe, ariko, agaragaza ko utundi duce duturanye tugenzurwa na M23 kuva kuwa Kabiri nimugoroba. Muri two harimo Ruvumu, Buharo na Rutokara, muri Gurupoma ya Kisigari, aho bivugwa ko byibuze abasivili cumi na batatu (13) biciwe. Abatarashoboye guhunga, ngo bifungiranye mu nzu zabo.

Hakaba hari impungenge ko ngo abo baturage bashobora kuba ibitambo igihe FARDC yashaka kongera kwisubiza ibyo bice.

Leave a Reply

Your email address will not be published.