Spread the love

Urukiko rw’ubujurire rumaze gutegeka ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara agafungwa imyaka 15.

Rwabahamije ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ku bice bikoze kuri Pariki ya Nyungwe mu mwaka w’2018 n’2019.

Urukiko Rukuru tariki ya 20 Nzeri 2021 rwari rwarakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, rukatira Sankara igifungo cy’imyaka 20 ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Ntabwo Rusesabagina yigeze yitabira ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha kubera ko kuva muri Werurwe 2021 yatangaje ko atazongera kwitabira iburanisha rugeze hagati, kubera ko ngo atiteze ubutabera mu Rwanda.

Sankara we mu bujurire yatanze, yasabye urukiko kumugabanyiriza igihano, kikagera ku gito gishoboka cy’imyaka itanu, abishingira ku kuba yarafashije ubutabera kubona amakuru bwifashishije muri uru rubanza.

Rusesabagina yabaye Umuyobozi Mukuru w’ihuriro MRCD rishamikiyeho umutwe wa FLN, Sankara aba Umuvugizi w’uyu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.