Spread the love

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi, mu mpera z’icyumweru gishize rwagejeje imbere y’Urukiko umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru w’imyaka 58 y’amavuko.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha yagikoze ku itariki ya 24 Werurwe 2022 ubwo yari agiye kugama imvura iguye ageze mu rugo asanga umukecuru yicaye ku buriri ahita amusunikiraho baragundagurana ariko amurusha imbaraga aramusambanya ndetse amuruma ku jisho aramukomeretsa bikomeye, arangije aratoroka

Mu kwiregura kwe, ngo uregwa yemera icyaha akagisabira imbabazi, kandi akemera ko yagikoze azi ko gihanwa n’amategeko, ari nayo mpamvu yahise atoroka akaza gufatirwa ku kindi cyaha yari yakoze

Naramuka ahamwe n’icyaha, uregwa azahanishwa igihano cy’igifungo hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu hagati ya 1.000.000 na 2.000.000 nk’uko giteganywa mu ngingo ya 134 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published.