Spread the love

Abagize umuryango wa Bizimana Vincent, barasaba Perezida wa Repubulika ku barenganura, nyuma y’akarengane wakorewe n’Umushoramari wigabije Isambu yabo akanangiza ibyo asanzemo ntabahe ingurane. Bagejeje iki kibazo ku buyobozi bw’Akarere, ariko imyaka ibaye ibiri bubasiragiza.

Isambu y’umuryango wa Hungurimana yigabijwe n’umushoramari ufite kampaniya SHEMA KIVU 56 POWER irimo kubaka uruganda ruzacukura rukanatunganya Gaz Methane.

Uyu mutungo w’uyumuryango uherereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagari ka Busoro, mu mudugudu wa Kabushongo.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa kiberinka.rw  ifitiye kopi,  Hungurimana Albert yandikiye Akarere ka Rubavu muri 2019 asaba kurenganurwa, agaragaza ko bageze mu isambu y’umuryango bagasanga barabatemaguriye ibiti banangiza n’ibindi bikorwa byari muri iyo sambu, yabaza ababikoze (Ubuyobozi bwa SHEMA KIVU 56 POWER) bwemera ko aribwo bwabikoze  imbere y’ubuyobozi bw’Akagari ndetse bunabasaba kwimura imibiri y’umubyeyi na murumuna wabo yari ihashyinguye ngo ibikorwa by’imirimo y’inyungurusange bikomeze.

Muri iyi baruwa basaba Akarere kubarenganura kuko isambu yabo yari irimo gukorerwamo ibikorwa batarabimenyeshejwe cyangwa ngo bahabwe ingurane ikwiriye.

Bavugakoakareregakingiraikibabaumushoramari

Abo mu muryango wa Bizimana bavuga ko ikibazo cyabo cyadindijwe n’ubuyobozi bw’Akarere bwanze  kubafasha ngo gikemuke, bakaba basaba ko umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari we wabarenganura, kuko  ntibumva ukuntu umuntu yaza akigabiza umutungo w’umuryango ntawuhe ingurane ikwiye.

Hungurimana Albert uhagarariye umuryango wa Bizimanaagira ati “Ikibazo cyacu gisa nk’aho cyirengagijwe, kuko sinibaza ukuntu umuntu aza kubarura ibyangirijwe mu isambu yawe bitagihari maze akaguha Miliyoni 2 mu gihe wari umaze gushoramo arenze Miliyoni 30. Twahisemo ko ikibazo cyacu twazakigeza k’Umukuru w’Igihugu akaba ari we udufasha kuko turababaye cyane, amafaranga twahashoye yakabaye arimo kunguka.”

Akomeza agira ati, “Isambu yacu bigabije ifite ubuso bujya kungana na Hegitari 2, kugice cyayo gikora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hafite ubuso bwa Metero 168 ikaba ari isambu yari ifite agaciro ka Miliyoni 100, none kuri ubu umushoramari yarayigabije nta n’ifaranga na rimwe duhawe. Ubusitani bwari bwarahatunganyijwe bwadutwaye akayabo ka Miliyoni 28 ngo hagirwe icyanya cy’ubukerarugendo no gukurura abashoramari bakeneye kubaka ama Hotel, ndetse ubu busitani bwinjizaga amafaranga y’abazaga kuhifotoreza bakoze ubukwe, bukaba bwaratunganyijwe guhera muri 2011. Ikindi ni uko iyi sambu yari irimo ibiti by’imbuto ziribwa”.

Muri ibyo biti avuga ngo harimo: avoka, ikawa, imyembe, amapera, amapapayi, insina, imiti ya kinyarwanda umubyeyi wabo yakoreshaga avura; n’ibindi bitandukanye.

Ugeze muri uyu mudugudu buri umwe wese akubwira ko ikibazo cy’iriya sambu kizwi ndetse baribazi ko cyakemutse. Paul, (umuturage wahinduriwe amazina kubw’umutekano we) agira ati “Kiriya kibazo kirazwi ndetse abo mu muryango wa Bizimungu babashije ku kimenyesha ubuyobozi, no mu nteko z’abaturage twese twaragikurikiye dusanga uriya muryango wararenganijwe, birakwiriye ko bahabwa Ubutabera.

Undi ati “ubuyobozi bwirengagije iki kibazo kubwo gukingira ikibaba umushoramari, uyu mushinga urimo amafaranga ariko sinzi impamvu bamwe batishyuwe kandi aribo bari bahafite ubutaka bunini bwariho n’ibikorwa bifatika kuko hari icyanya cy’ubukerarugendo no kwifotorezamo.”

Ndlr: Hari n’abavuga ko isambu yadikiranije n’iy’uyumuryango yo ibikwamo ibikoresho by’iriya Kampani, hakishyurwa miliyoni ku kwezi kuko ari ubutaka bw’abihayimana.

Inzegozinyuranye, nabamwe mu badepitebarakizi

Uhereye ku rwego rw’umudugudu wa Kabushongo kugera ku rwego rw’Akarere, iki kibazo kirazwi ndetse na bammwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite barakimenyeshejwe ariko ntikirahabwa umurongo ngo umuturage yishyurwe ubutaka bwe bumaze imyaka igera kuri ibiri n’igice bukorerwamo.

Nk’uko bigaragara mu nyandikomvugo y’inama yahuje Akarere n’Umuryango wa Hungurimana Albert yabaye kuwa 22 Mutarama 2020 , byagaragaye ko uyu muryango utigeze ubarurirwa kuko wariufite ubutaka muri metero 50 uvuyeku Kivu (Buffer Zone) nk’uko biteganywa n’itegeko kandi bari bafitemo ibikorwa bavugako bashyizemo bityo bakaba baragombaga kubyishyurwa ariko bikaba bitarabaye.

Iyi nama yari iyobowe na Gasuku Oscar Director wa One stop center mu karere ka Rubavu, dore imwe mu myanzuro yayifatiwemo:

1.Ku bijyanye n’imva ziri mu butaka SHEMA KIVU 56 POWER irimo kubakaho hemejwe ko igomba guha umuryango wa Hungurimana Albert amafaranga angana na Miliyoni imwe (1,000,000) yo gufasha mu kwimura imibiri bigomba kuba bitarenze tariki 29 Mutarama 2020 mu rwego rwo kwirinda kutabangamira imirimo irimo gukorwa (Uyu mwanzuro warubahirijwe).

2. Ku bijyanye no kubahari ibihingwa ndetse n’ibiti byari kubutaka bitishyuwe, hemejwe ko umukozi wa REG/EDCL wakurikiranye uyumushinga atumizwa akabasha kugaragaza ibitarishyuwe bikabarwa bikishyurwa umuryango wa Hungurimana Albert ibi bigakorwa bitarenze tariki 30 Mutarama 2020 aho iyi sambu iherereye (Uyu mwanzuro ntiwigeze wubahirizwa).

mu gushaka kumenya icyakurikiyeho nyuma yiyo nama umunyamakuru wa Kiberinka.rw yabajije uwitwa Gasuku Oscar Director wa One stop center mu karere ka Rubavu, ikibazo kijyano no guha amafaranga y’ubushyu(Ingurane0 uyu mu ryango , ariko ntiyasubiza, ubwo azagira icyo asubiza tuzabibagezaho ku nkuru yacu itaha.

Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite, Hon. MussaFasi lHarerimana, ni umwe mu bagejejweho iki kibazo ubwo yasuraga akarere ka Rubavu. Aherutse kuvuga ko iki kibazo akizi, ariko akavuga ko ibi bibazo by’ingurane byahurijwe hamwe bigashyikirizwa Minisiteri.

Hon. Fasilati “Ikibazo turakizi kuko hari abaturage bakibajije, ibibazo byose byerekeye ingurane byahurijwe hamwe bishyikirizwa Minisiteri ibishinzwe kugira ngo bikemurwe, byagaragaye ko hari ibitinzwa n’uko abaturage badafite ibyangombwa byuzuye by’ubutaka, abandi ntakibazo bari bafite mu madosiye yabo, abandi amafaranga ngo ntibamenye ko yishyuwe ngo bajye kuyatwara asubizwayo. Ibi byose hasabwe ko inzego zibishinzwe zihutisha kubibonera igisubizo.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.