Spread the love

Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Rubavu, Kuwa Gatandatu tariki ya 05 Werurwe, ryafashe umushoferi witwa Habumugisha Jean Marie Vianney ahaye ruswa y’ibihumbi 2000 Umupolisi kugira ngo atamuhanira amakosa yo kutagira icyangombwa cy’ubuziranenge cy’imodoka ye, yari ifatiwe mu Murenge wa Rugerero, mu Kagali ka Gisa, Umudugudu wa Gisa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Habumugisha yafashwe ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo gufata abashoferi batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha n’abatanga ruswa mu muhanda.

Yagize ati “Abapolisi b’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bashyize bariyeri mu Kagali ka Gisa bahagarika imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite pulake RAB 136D yari itwawe na Habubumugisha bamubajije icyangombwa cyerekana ubuziranenge bw’ikinyabizga basanga cyararangije agaciro, Habumugisha yahise yegera umupolisi atangira kumwinginga ngo amuhe amafaranga ibihumbi bibiri ngo amureke agende, ayakuye mu mufuka ngo ayahereze umupolisi niko guhita amufata.”

SP Karekezi yaburiye abashoferi batwara ibinyabizaga badafite ibyangombwa byuzuye ko ari amakosa, kandi ko uramutse afashwe yakwirinda gutanga ruswa kuko uba ukoze icyaha gihanwa n’amategeko

Ati “ iyo utwaye ikinyabiziga kidafite ibyangombwa byuzuye uba uri gushyira ubuzima bwawe mu kaga ndetse utaretse n’abandi bakoresha umuhanda , turabakangurira gushaka ibyangombwa byuzuye mukabona gutwara ibinyabiziga byanyu, ikindi kandi uramutse ufashwe n’abapolsi irinde gushaka gutanga ruswa kuko uba ugeretseho gukora icyaha gihanishwa ibihano biremereye cyane harimo n’igifungo cy’igihe kirekire”.

Habumugisha yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivugako umuntu wese usaba, utanga cg wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda yikobye inshuri kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z’agaciro k’indonke yatse cg yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.