Spread the love

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana yemeje ko u Rwanda nta gahunda rufite yo gufunga imipaka iruhuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri ibi bihe hari umwuka utari mwiza.

Ibi Minisitiri Alfred Gasana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Kamena 2022 nyuma y’Umuganda bagiriye ku musozi wa Rubavu.

Agaruka ku mutekano w’ u Rwanda muri ibi bihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari kubera imyigaragambyo bavuga ko yamagana u Rwanda, Minisitiri Gasana yavuze ko ibyo bashinja u Rwanda ari ibinyoma kandi ko uko byagenda kose ukuri kuzigaragaza mu bihe bya vuba.

Abanyamakuru bamubajije icyihishe inyuma y’ukwihangana kwagaragajwe n’abapolisi b’uRwanda ubwo baterwaga amabuye n’abigaragambya ku truhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Yagize ati :” Uguteye ibuye ukarimusubiza uba uhwanye na we. Bariya bo mubihorere kuko iyo umuntu agushotoye ntumusubize iyo azi ubwenge aragenda akabitekerezaho ubundi akigaya”

Minisitiri Gasana yijeje Abanyarwanda ko bafite umutekano kuko nta kintu nakimwe kizahungabanya umutekano inzego zibishinzwe zihari, yanaboneye ko kwibutsa abanyarwanda kwirinda kuba bakorera ingendo mu mujyi wa Goma mu gihe Abanyekongo bagifite uburakari bukabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published.