Spread the love

Bamwe mu bakora uburaya mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bavuga ko Covid yatumye babura abakiriya kubera ifungwa ry’imipaka. Abasanzwe bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA barayihagaritse kubera kubura ibyo barya.

Labamba, ni agae kazwi cyane rwagati mu mujyi wa Gisenyi. Niho abakora uburaya bakunda guteranira bategereje abakiriya, ariko ubu barahirirwa bakarinda bataha. Nta mukiriya kubera covid-19, yatumye abagabo baturuka DRC batagaruka kuko umupaka utakiri nyabagendwa.

Bamwe muri bo banavuga ko babuze n’abo bakopa, abandi bakavuga ko batakigira abakiliya ku buryo nabo gukopa batakibikozwa.

Umwe muri bo avuga ku ibura ry’abakiliya ati “ Ahantu haba abakiliya ni kuri Labamba niho hazwi buretse ko ubu nta bakiliya kubera Corona. Mbere ya Covid bari bahari kuko ku munsi washoboraga no kubona batatu, ubu byaranze.”

Mugenzi we ati “ Ubu n’uje akubaza, akubwira ko wamukopa kandi ntiwamukopa ufite umwana.”

Mugenzi we ati “ Aba yikopesha cyangwa yakwemera ko ayafite, mwamara kurangiza gahunda akakubwira ko ntayo afite. Nta kundi wabigenza uretse kurwana yakurusha imbaraga agasohoka akigendera.”

Aba bakora umwuga wo kwigurisha bavuga ko badafite ibyo kurya bityo ngo ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA babaye baretse gufata imiti igabanya ubukana.

Umwe yavuze ko abafasha abakora uburaya gufata imiti  babaye babiretse, none batatu muri bo bakaba baherutse gupfa.

Akarere kabasaba kwegera ubuyobozi bukabafasha

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko bakwiriye kugana imirenge baherereyemo cyangwa akarere bagahabwa ibyo kurya kugira ngo bakomeze kubaho.

Agira  ati “ Ikibazo cyabo kirumvikana. Niba nta bushobozi bafite, bakaba bakenera amafunguro ya buri munsi ngo bafate imiti, iby’ibanze rero bakenera bakwiriye kubibona nubwo tutarabona imishinga irambye yo kubafasha.”

Visi Meya Nzabonimpa avuga ko ari inshingano zabo gufasha aba baturage bakabona iby’ibanze buri muntu akenera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.