Spread the love

Mu ntangiriro z’iki cyumweru habaye gukozanyaho hagati y’igisirikare cya Congo n’abahoze ari inyeshyamba za M23, muri uku gukozanyaho abasirikare 23 ba Leta n’umukoloneri umwe nibo bivuga ko baguye muri iki gitero.

Aya makuru akomeza avuga ko imirwano na nubu igikomeje mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Rutshuru.

M23 yari iamze igihe itavugwa kuko yatsinzwe intambara yongeye kugaruka mu matwi ya benshi mu moera z’umwaka ushize ubwo yagabaga ibitero ikigarurira uduce dutandukanye two muri Rutshuru twa Runyoni na Chanzu.

Abahoze bagize umutwe wa M23 bashinja Perezida Felix Tshisekedi ko yananiwe kubahiriza amasezerano ya Nairobi, yagezweho ku bwa Joseph Kabila wamubanjirije agamije guhagarika intambara wari watangije.

Uyu mutwe uvuga ko ahubwo ko ushobora gusubukura urugamba ndetse ugasatira umujyi wa Goma. Ni umujyi n’ubundi M23 yigeze gufata mu mwaka wa 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published.