Spread the love

Minisiteri y’ingabo ya Gabon ivuga ko ‘ibikorwa bikomeye bidasanzwe binyuranyije n’imyitwarire ya gisirikare n’icyubahiro cy’ingabo’ byashinjwe abasirikare 450 bayo bari mu butumwa bw’akazi muri Repubulika ya Central Africa.

Minisiteri y’ingabo  ya Gabon yavuze ko Umuryango w’abibumbye uzakura abasirikare bayo 450 muri Repubulika ya Centrafrique (CAR) kubera gushinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kubera ibi byaha,  bamwe mu basirikare birukanwe muri iki Gihugu basubizwa iwabo n’ubwo nta perereza ryakozwe ryatumye birukanwa cyangwa ngo bashyikirizwe inkiko.

Mu ntangiriro za 2017, abacamanza bo mu Bufaransa biyemeje gushyingura ibirego byashinjaga abasirikare b’Abafaransa guhohotera abana bato igihe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri CAR. Nyuma y’iperereza, umushinjacyaha yahagaritse ibi birego avuga ko nta bimenyetso bihagije bishinja abo basirikare.

Abasirikare b’umuryango w’abibumbye bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ibirego byo gukoresha imibonano mpuzabitsina no guhohotera abaturage bashinzwe kurinda.

Kuva mu mwaka wa 2010, umuryango w’abibumbye washyize ku rubuga rwayo ibirego 822 bishinjwa abasirikare yohereje mu butumwa bw’amahoro.

Ibihugu bifite abasirikare benshi bashinjwa bene ibi byaha kuva mu 2015 ni Kameruni, ifite ibirego 44, Afurika yepfo (37), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (32), Gabon (31) na Repubulika ya Kongo (26) .

Muri Werurwe 2018, Gabon yavuze ko iteganya gukuraho kureka kohereza abasirikare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuko bene ibi byaha byayishinjwaga byiyongeraga ubutitsa.

Icyakora, nyuma y’amezi atatu, abisabwe na Perezida wa CAR, Faustin-Archange Touadera, mugenzi we wo muri Gabon, Ali Bongo Ondimba yavuze ko abasirikare be bari muri CAR bagomba kugumayo.

Nka kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, CAR yagiye ihura n’ibibazo by’umutekano n’amahoro  kuva yabona ubwigenge ibikuye ku  Bufaransa mu 1960.

Kugeza ubu haracyabarizwa intambara z’abaturage kuva mu 2013 nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya  Perezida Francois Bozize.

MINUSCA yoherejwe na Loni muri Mata 2014 kugira ngo ihoshe amakimbirane hagati y’umutwe wa Seleka na anti baraka. Ni amakimbirane bimaze kugaragara ko agenda agabanuka bigizwemo uruhare  n’abasirikare ba Monusca bagera ku 15.000 mu gihugu. Inshingano yabo nyamukuru ni ukurinda abasivili.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.