Spread the love

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa DR Congo ntibitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) irabera i Arusha muri Tanzania uyu munsi n’ejo.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bisobanura ko Umukuru w’Igihugu arahagararirwa na Dr Edouard Ngirente wamaze kugera i Arusha.

Mu butumwa byashyize hanze mu mwanya ushize, ibi biro byagize biti: “Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yageze Arusha, muri Tanzaniya, aho ahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ni bo bimaze kumenyekana ko bataraboneka muri iyi nama. Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda bo bamaze kugera i Arusha.

Tshisekedi nawe ntiyaboneste

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 20, yasobanuye Perezida Tshisekedi atitabira iyi nama, ahubwo arahagararirwa. Bivugwa ko umuhagararira ari Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde.

Ni mu gihe uyu Mukuru w’Igihugu araba akiri mu ruzinduko bwite muri Espagne, aho yagiye mu mujyi wa Marbella muri gahunda yo kwivuza nk’uko Muyaya yakomeje abisobanura.

Perezida Tshisekedi ashobora gusubira mu gihugu mu mpera z’iki cyumweru (weekend).

Leave a Reply

Your email address will not be published.