Spread the love

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahishuye ko yashoboraga kwandurira icyorezo cya COVID-19 i Kigali aho yari yitabiriye inama ya CHOGM, gusa arokorwa no kuba yari akingiye byuzuye.

Mu kwezi gushize ni bwo Perezida Museveni yari i Kigali, aho yari yitabiriye inama ya CHOGM yahuzaga abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango wa Commonwealth.

Amafoto yafashwe icyo gihe yerekana uyu mukuru w’igihugu cya Uganda ari we wenyine wambaye agapfukamunwa mu bari bitabiriye iriya nama bose.

Perezida Museveni kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye, yavuze ko yashoboraga kwandurira icyorezo cya COVID-19 i Kigali gusa akarokorwa no kuba yari yaracyikingije byuzuye.

Yasobanuye ko ubwo abakuru b’ibihugu bari bateranye yari yicaye hagati ya Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ndetse n’undi mugabo wari waturutse muri Tuvalu.

Uyu mugabo wo muri Tuvalu ngo yari arwaye COVID-19, kandi ngo Museveni yamaze hafi amasaha abiri yicaranye na we.

Museveni yavuze ko kuba yari yarakingiwe byuzuye ari byo byonyine byamurokoye.

Ati: “Ngihindukira nagiye mu rugo rwacu i Ntungamo nuko nishyira mu kato. Ndatekereza kuba nari nkingiye byuzuye ari byo byatumye ntandura. Mama (Janet) n’abana batekereje ko Imana ari yo yandinze kwandura, ariko Imana ifasha uwifashije.”

Perezida Museveni yaboneyeho gushishikariza abaturage b’igihugu cye kwikingiza, ngo kuko hari abarenga miliyoni 4.6 batarabikora kandi bakabaye barabikoze.

Yavuze ko afite amakuru y’uko hari abanya-Uganda batishimiye gahunda yo gukingira abana bari hagati y’imyaka 12 na 17, gusa abibutsa ko kiriya cyorezo ntawe kitazahaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.