Spread the love

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka igera muri itanu, ategerejwe mu Rwanda, aho azitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2022) igomba kubera i Kigali muri iki cyumweru twatangiye.

Inama ya CHOGM 2022 izabera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 20 kugeza ku ya 25 Kamena 2022 mu nsanganyamatsiko ivuga mu Cyongereza iti “Delivering a common future: Connecting, Innovating, Transforming”.

Iyi nama igiye kuba nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri mu 2020 na 2021 kubera impamvu z’icyorezo cya Covid-19.

Amakuru kuri ubu agera kuri Chimpreports aravuga ko abasirikare ba Special Forces bashinzwe kurinda Museveni bamaze kugera i Kigali mu cyumweru gishize baje gutegura kuhagera kwe.

Perezida Museveni akaba yaherukaga mu Rwanda mu myaka isaga itanu ishize, muri Nyakanga 2016 ubwo yari yitabiriye inama ya 27 ya Afurika Yunze Ubumwe, mbere y’uko umubano wa Uganda n’u Rwanda uzamo igitotsi cyateje impagarara muri dipolomasi y’ibihugu byombi mbere y’uko umubano wongera gusubukurwa muri uyu mwaka.

Uyu mubano wongeye kuzahurwa mu mezi ashize bigizwemo uruhare n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kanerugaba, unayobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. Umubano mushya ukaba waranashimangiwe n’urugendo Perezida Kagame yagiriye muri Uganda muri Mata yitabiriye isabukuru y’imyaka 48 ya Muhoozi.

Abayobozi bo mu bihugu bigize Commonwealth bazamara iki cyumweru mu Rwanda bongera kwemeza indangagaciro zabo no kwemeranya ku bikorwa na politiki bigamije kuzamura imibereho y’abaturage babyo bose.

Mu banyacyubahiro bitezwe mu Rwanda usibye Perezida Museveni, harimo na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justi Trudeau, n’Igikoangoma Charles n’umuore we Camilla bo mu Bwongereza bazaba bahagarariye Umwamikazi Elisabeth II.

Ni ku nshuro ya gatandatu igihugu cyo muri Afurika cyakiriye inama ya CHOGM. Uganda na yo ikaba yarayakiriye mu 2007. Igihugu cyaherukaga kwakira CHOGM ni u Bwongereza mu 2018, mu gihe ikizayakira mu 2024 kizamenyekana muri iyi nama y’I Kigali.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.