Spread the love

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu bari ku ipeti rya Burigadiye jenerali (Brig. Gen); Ruki Karusisi, Willy Rwagasana na Vincent Nyakarundi, abaha ipeti rya Major General.

Aba ni umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi, Brig. Gen. Willy Rwagasana uyobora umutwe w’abasirikare barinda abayobozi bakuru (Republican Guard, abajepe) na Brig. Gen. Ruki Karusisi uyobora ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye (Special Forces).

Izi mpinduka zatangiye kubahirizwa guhera uyu munsi kuwa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022.

 

Izi mpinduka zatangiye kubahirizwa guhera uyu munsi.

Maj. Gen. Nyakarundi ayobora urwego rw’ubutasi kuva 2019
Maj. Gen. Rwagasana uyobora umutwe w’abasirikare barinda abayobozi bakuru
Maj. Gen. Karusisi ayobora ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye guhera mu Gushyingo 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published.