Spread the love

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko byari korohera ingabo za RPA zari zishamikiye ku ishyaka RPF Inkotanyi guhorera Abatutsi bicwaga muri jenoside, ariko zahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge aho kubikora.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi n’iminsi 100 yo kubibuka ku nshuro ya 28, kuri uyu wa 7 Mata 2022.

Perezida Kagame yagize ati: “Ngaho nimutekereze, twebwe twari dufite intwaro, iyo twiyemeza gushakisha abo bicaga abantu bacu nta kuvangura maze natwe tukabica. Mbere ya byose, twari kuba turi mu kuri ariko ntabwo twabikoze, twarabaretse. Bamwe muri bo baracyariho, iwabo mu ngo, mu midugudu, abandi bari muri Leta, bari gukora ubucuruzi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi bihugu byavugaga ko Abanyarwanda barimo kwicana aho kwemera ko Abatutsi barimo kwicwa. Gusa ngo si ukuri kuko iyo biza kuba ari ko bimeze, Inkotanyi zari kuba zihorera. Ati: “Kuri bo twese turi bamwe. Ntabwo turi bamwe ni yo mpamvu tutigeze twica indi miliyoni kuri miliyoni y’abishwe n’aba banyabyaha. Bamwe muri byo baracyarinzwe n’ibi bihugu biba bishaka gutanga amasomo ku butabera.”

Yakomeje yibaza uburyo u Rwanda rwakuye mu Itegekonshinga igihano cy’urupfu cyagombaga no gukatirwa bamwe mu bakoze jenoside, rwanengwa n’ibi bihugu kandi byo bikigifite mu mategeko. Ati: “Ibaze ku bantu bashidikanya ku butabera bwacu. Kandi dufite u Rwanda mu Itegekonshinga ryacu, mu mategeko yacu, kuba rwarakuyeho igihano cy’urupfu. Bimwe muri ibi bihugu bikomeye biracyanyonga abantu! Cyangwa bikabakubitisha umuriro w’amashanyarazi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwiyubaka, kandi nta muntu cyangwa igihugu ruzemerera ko birushyiraho igitutu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.